Home Read Content

Musanze: Umurenge urashinjwa kubaka ibiro mu butaka bw’abaturage nta ngurane

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Aba baturage bavuga ko bahuriye kuri iki kibazo bagera ku icumi, bari bafite ibibanza aharimo kubakwa ibiro by’umurenge wa Cyuve mu kagari ka Buruba, babwiye itangazamakuru ko ikoreshwa ry’ibyo bibanza byabo mu nyungurusange ritanyuze mu bwumvikane.

Musanze: Umurenge urashinjwa kubaka ibiro mu butaka bw’abaturage nta ngurane

Aba baturage bavuga ko bagiye kubona babona  ibibanza byabo byamaze kuzitirwa, akarere kakabona kubabarira ariko n’ayo babariwe ngo bakaba batarayishyurwa nyamara ibikorwa byo kubaka bigiye kumara ukwezi bitangiye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko bitashoboka ko akarere kakoresha ubutaka bw’umuturage katabanje kumwishyura, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NDABEREYE Augustin yabwiye itangazamakuru ko mu bantu icumi bari bafitemo ibibanza 7 bamaze kwishyurwa naho abasigaye ngo ni abafite ibibazo byiharye, nabo abaha icyizere ko bitarenga icyumweru batabonye amafaranga yabo.

Icyakora ubu bwumvikane buvugwa n’ubuyobozi abaturarage bo ngo ntibabuzi, ahubwo ngo icyo bazi ni uko ubuyobozi buza bubashyiraho iterabwoba, ku buryo ngo hari n’abasinye atari uko banyuzwe ahubwo ngo ari uko babwiwe ko barimo kubangamira ibikorwa bya Leta, ibi ngo bikanatuma benshi muribo batinya kugaragaza iki kibazo cyabo ku mugaragaro batinya ko byabagiraho ingaruka.

Henshi mu himurwa abantu ku mpamvu z’inyungu rusange cyane cyane bikozwe na Leta usanga ikibazo gikunze kuvukamo ari uko abaturage baba bavuga ko amafaranga baguze ubutaka bwabo aba adahura n’ayo umugenagaciro aba yabugeneye bigatuma babibonamo igihendo, ari na kimwe mu bibazo n’aba bo mu karere ka Musanze bagaragaza.

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0