Home Read Content

Hagiye gutangizwa ibarura rigamije kugaragaza urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Year(s) ago

Ihuriro nyarwanda ry’urubyiruko rugamije kuzamura ishoramari mu buhinzi (RYAF) rigiye gutangira gukora ibarura mu gihugu hose, rigamije kugaragaza umubare w’urubyiruko rukora ubuhinzi ndetse no gushishikariza abakiri bato gushora imari mu buhinzi.

Hagiye gutangizwa ibarura rigamije kugaragaza urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu nibwo abayobozi bakuru b’iri huriro bahuriye hamwe mu biganiro bigamije gutegura aya mabarura bagiye gutangiza mu bihe bidatinze.

Iri huriro rivuga ko kugeza ubu imibare yerekana ko ubwitabire bw’urubyiruko mu buhinzi bukiri hasi cyane mu Rwanda ngo kuko impuzandengo y’abahanzi b’iki gihugu babarirwa ku myaka 55 y’amavuko, ni ukuvuga ko abakuze aribo biganje cyane mu rwego rw’ubuhinzi.

Umuyobozi mukuru wungirije w’iri huriro, Dieudone Twahirwa uzwi cyane nka Diego yabwiye KISS FM, dukesha iyi nkuru ko urubyiruko rutitabira ubuhinzi ngo kuko abenshi barangiza amashuri bagahitamo kwihutira kujya mu mijyi gukora ibindi bitandukanye n’ubuhinzi.

Twahirwa yemeza ko urubyiruko niruramuka rwitabiriye ubuhunzi ku buryo bufatika ngo bizafasha kwihutisha umuvuduko w’ubukungu bw’igihugu ngo cyane ko urwego rw’ubuhinzi ari inkingi ikomeye mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Ubusanzwe ihuriro RYAF ryashyizweho hagamijwe ko ubuhinzi n’ubworozi byahabwa agaciro nabyo bigafatwa nk’umwuga wunguka amafaranga nk’ubundi bucuruzi bubyara inyungu cyane cyane bihereye mu rubyiruko.

Ikibazo cy’uko amabanki n’ibigo by’imari bidatanga inguzanyo mu buhinzi ntabwo ari gishya kuko ni kenshi cyavuzwe ariko ntihaboneke umuti kuko amabanki nayo yakunze kugaragaza ko uru rwego rushobora guhobya benshi.

Abayobozi ba RYAF bahuriye hamwe bategura inyandiko izakoreshwa mu iburura bagiye gukora.

Yanditswe na :Tuyikuze Hodali

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0

RELATED CATEGORY IMYIDAGADURO

Jay Polly na Riderman barataramira

JAY POLLY NA RIDERMAN BARATARAMIRA I NYAMIRAMBO ...

Last 18 Day(s) ago
Impinduka muri Miss Rwanda 2020

IMPINDUKA MURI MISS RWANDA 2020 ...

Last 25 Day(s) ago
Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi na

UMUHANZI MEDDY YATAWE MURI YOMBI NA POLISI Y'U RWANDA ...

Last 2 Month(s) ago
Tanzania: Hormonize yamuritse inzu

TANZANIA: HORMONIZE YAMURITSE INZU ITUNGANYA UMUZIKI ...

Last 2 Month(s) ago