U Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya bamurikiye rimwe ingengo y’imari ya 2018/2019
Ibihugu bibarizwa mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba ‘EAC’ birimo Uganda, Tanzania, Kenya, n’u Rwanda kuri uyu wa kane byose byamuritse ingengo y’imari bizakoresha mu mwaka w’ubukungu 2018/2019, ugomba gutangirana n’itariki ya 1 z’ukwezi gutaha kwa 7.

Ibi bihugu byose uko ari bine bivuga ko iyi ngengo y’imari izakoreshwa mu mishinga igamije guhimba imirimo mishya mu banyagihugu, kubaka inganda nshya no guteza imbere izatangiye gukora, ndetse no gusaranganya uburumbuke bwa buri gihugu. Reba uko ingengo y’imari ya buri gihugu ingana mu mibare iri mu mbonerahamwe Imbonerahamwe ya The EastAfrican By’umwahariko mu Rwanda, ibipimo bya minisiteri y’imari n’igenamigambi byerekana ko ubukungu bw’igihugu bugomba kuzamuka ku kigero cya 7.2% muri uyu mwaka wa 2018. Ingengo y’imari izaba igizwe na 67.5% by’amafaranga aturuka imbere mu gihugu, mu gihe 16% azaba ari amafaranga y’inguzanyo naho 16% kandi nako kabe amafaranga azatangwa nk’inkunga z’ibihugu by’amahanga n’imiryango nterankunga. Yanditswe na: Kayisire Vincent hanga.rw
Igihugu
Minisitiri w’imari
Ingengo y’imari 2018/2019
Ingengo y’imari iheruka 2017/2018
%
KENYA
Henry Rotich
Ksh3 trillion ($30b)
Ksh2.6 trillion ($26b)
15
TANZANIA
Philip Mpango
Tsh32.48 trillion ($14.3b)
Tsh31.71 trillion ($14b)
2
UGANDA
Matia Kasaija
Ush32.7 trillion ($8.5b)
Ush29 trillion ($7.5b)
13
RWANDA
Uzziel Ndagijimana
Rwf2.44 trillion ($2.8b)
Rwf2.09 trillion ($2.4b)
17
4 comment(s) Tanga igitekerezo