Home Read Content

Ngororero: urubyiruko rwakanguriwe kurwanya ihohotera rikorerwa abana

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Urubyiruko rurenga 360 rwo mu karere ka Ngororero rurasabwa kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ihohotera rikorerwa abana. Ubu butumwa babugejejweho ku itariki ya 20 Mutarama, nyuma y’igikorwa cy’umuganda udasanzwe cyo kubumba amatafari 800 yo kubakira umuturage utishoboye.

Ngororero: urubyiruko rwakanguriwe kurwanya ihohotera rikorerwa abana

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi ndetse n’imikoranire yayo n’izindi nzego muri aka karere Assistant Inspector of Police (AIP) Aliane Muhorakeye, yabwiye urwo rubyiruko ko abana aribo igihugu kiba cyubakiyeho agira ati: "Ejo heza h’igihugu cyacu hashingiye ku kubahiriza uburenganzira bw’abana. Umwana iyo yitaweho akarerwa neza, akiga neza, akagaburirwa ndetse akavuzwa n’ibindi… igihugu kigira ejo heza haba mu iterambere ryacyo n’imibereho myiza y’abaturage."

Yakomeje avuga ko iyo abana babuzwa uburenganzira bwabo, nko kubakubita, kubacunaguza no kubabwira amagambo mabi, kubakoresha imirimo ivunanye, kutabashyira mu ishuri n’ibindi, bigira ingaruka mbi kuri bo ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Yasabye urwo rubyiruko kutarebera mu gihe ubwo burenganzira butubahirijwe ahubwo bagatanga umusanzu mu kubuharanira cyane cyane batanga amakuru ku nzego zitandukanye y’aho ribera.

Mu bindi yasabye urwo rubyiruko, harimo kutishora mu biyobyabwenge no kwirinda abashobora kubashukisha impano n’ibindi bintu bitandukanye kugira ngo birinde inda zitateganyijwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kuradusenge Janvier, we yasabye uru rubyiruko gukunda igihugu no kwitabira gahunda zinyuranye za Leta ndetse bakagira n’uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu basigasira ibimaze kugerwaho. Yakomeje kandi abasaba kurwanya umwanda aho batuye naho bahurira muri rusange.

Umuyobozi w’inama y’urubyiruko mu karere ka Ngororero Maniraguha Isaac yasabye urwo rubyiruko kuzashyira mu bikorwa inama nziza bagiriwe, maze asezeranya ko ku bufatanye n’uru rubyiruko ahagarariye, bazakomeza gukorana neza n’abaturage n’inzego zose.

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

0