Home Read Content

Marchal Ujeku, Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe muri Malawi,Nigeria,cote d'Ivaire,n'ahandi kubera kudatatira umuco Nyafurika

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Umuhanzi Nyarwanda uzwi ku izina rya MARCHAL UJEKU niwe muhanzi wavuzweho mubihugu bitandukanye by'Afurika ko ari umuhanzi ukunzwe , aho bagendera kubihangano bye bitandukanye nibyabandi bahanzi bose bo mu Rwanda.

Marchal Ujeku, Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe muri Malawi,Nigeria,cote d'Ivaire,n'ahandi  kubera kudatatira umuco Nyafurika

Tugendeye kukuba aririmba bijyanye n’umuco nyarwanda. Mu cyumweru gishize kuwa Gatandatu nibwo hunvikanye ubuhamya bwa bamwe mu banyarwanda bagiye batembera mu bihugu bitandukanye nka Uganda, Malawi, Tanzaniya, uburundi, Nigeria …… bagiye bavuga ko uyu muhanzi usanga ibihangano bye bikunzwe nka BIKONGORE, BOMBORI BOMBORI, NIKO NDI, AFRICA, MUSISEMISEMI, n'izindi ndirimbo ze zagiye zibica bigacika muri ibi bihugu, cyane ku banyarwanda baba muribyo bihugu.

Akenshi usanga indirimbo ze zicurangwa muri za butike, utubari, amahoteri n'abandi hose hahurira abantu benshi, uyu muhanzi Marchal UJeku yatangarije itangazamakuru ko  yagarutse kubimuranga birimo n'ikinyabupfura n’uburyo yubaha itangazamakuru ndetse na gahunda afitiye abakunzi be harimo n’ibitaramo arimo gutegura bizabera kumugabane w’iburayi.

Gusa igitaramo ari gutegura mu mezi 2 arimbere kikazabera muri Cote d'ivaire, nyuma yaho uyu muhanzi aviriye mu gitaramo yakoreye mu gihugu cya Malawi, na nyuma yuko aganirije itangazamakuru byatumye tubona ishusho n’impanvu uyu muhanzi akunzwe mubindi bihugu mu gihe mu Rwanda ataragera aho buri Munyarwanda amwiyunvamo.

Gusa ibihangano bye bitandukanye n’ibyabandi bahanzi bose bo mu Rwanda, dore kowe yibanda ku muco n’indangagaciro nk’umunyarwanda, ubusanzwe uyu muhanzi Marchal Ujeku ubu aherereye mu mujyi wa Kigali, ariko akaba yaravukiye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Nkombo, Akagari ka Rwenje, amashuri yisumbuye yayize St Joseph Nyamasheke, aza kwiga Bioshemistry, Kaminuza yaje kuyiga mu gihugu cy’Ubuhinde, ndetse no muri Uganda muri kaminuza ya Makerere University.

Ubu ari gukora Masters muri MT Kenya University. Kuri ubu akaba arikwiga umuziki mu gihugu cy’Amerika yifashishije murandasi cyangwa ikoranabuhanga.

Aha yari mu bitaramo hanze y'u Rwanda.

Yigaruriye imitima ya benshi.

Azi kubyina bya Kinyafurika.

Abafana baramukunda cyane.

Yanditswe na: Gatete Muhamoud

gatetemuhmos@gamil.com

hanga.rw

0