Bugesera: Meya wa karere n’abamwungirije bose beguye
Komite nyobozi y’akarere ka Bugesera, Inama njyanama y’aka karere imaze kwemeza ubwegure bw'umuyobozi w'akarere Nzanzumuhire Emmanuel ndetse n'abamwungirije.

Kuri iki cyumweru taliki ya 27/5/2018,  Mayor w'akarere n’abamwungirije bashyikirije njyana amabaruwa yo kwegura , bidatinze Komite nyobozi y’akarere ka Bugesera, Inama njyanama y’aka karere imaze kwemeza ubwegure bwabo mu masaha make ashize. Ubwegure bwabo bwemejwe na Ndahiro Donald uyobora inama njyanama y’akarere ka Bugesera, aho amaze gutangariza umunyamakuru wa hanga ukorera mu karere ka Bugesera ko bemeje ubwegure bwabo, yagize ati:"Bashyikirije njyana amabaruwa yo kwegura kwabo kuwa gatandatu.Uyu munsi nibwo twemeje ubwegure bwabo". Yakomeje avuga ko  beguye kubera impamvu zabo kwite. Inama njyanama imaze guterana mu kanya yakira amabaruwa yubwegure bwabo, ishyiraho n’umuyobozi uza kuba ayoboye akarere by’agateganyo aho bashyizeho MUTABAZI Richard wari umujyanama. Inkuru ujyanye n'ubwegure bwabo turacyayikurikirana neza. Uyu muyobozi weguye ubwo yagaragaraga mu bikorwa byo kuremera abaturage. Yanditswe na:Kayisire Vincent hanga.rw   Â
0 comment(s) Tanga igitekerezo