Home Read Content

Nyabihu: Gitifu w’umurenge yakiriye umukecuru umutwaro w’inkwi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Ndandu Marcel, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, yagaragaye yikoreye umutwaro w’inkwi yari yakiriye umucecuru bitangaza benshi mu bamubonye.

Nyabihu: Gitifu w’umurenge yakiriye umukecuru umutwaro w’inkwi

Uwo muyobozi ngo yahuye n’umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 80 yikoreye umutwaro w’inkwi,agenda asukuma mu nzira intege zashize, aramwakira arazimutwaza amugeza iwe mu rugo.

Ndandu Marcel wari utashye n’amaguru ava gusura abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi yatangarije Kigalitaday ko ibyo yakoze bidakwiye kugira uwo bitangaza, ahubwo bikwiye kubera isomo buri wese, ryo kuba hafi no gufasha abafite intege nke batitaye ku bindi.

Yagize ati ” Mbere yo kuba umuyobozi tugomba kugira ubumuntu. Byose biterwa n’aho umuntu yavukiye, uburere yahawe ndetse n’abo umuntu yabanye nabo ku ishuri. by’umwihariko njye nabaye umukorerabushake wa Croix Rouge imyaka myinshi.”

Yanditswe na: Vincent

info1hanga@gmail.com

hanga.rw

0