Home Read Content

Nyarugenge: Umurenge wa Nyarugenge ubaye uwa mbere mu gutangiza Campaign y’Isuku n’umutekano

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Umurenge wa Nyarugenge ubaye uwa mbere mu gutangiza Campaign y’Isuku n’umutekano kuva taliki ya 19/1/2018 kugeza taliki ya -30/6/2018, aho Umurenge wa Nyarugenge ,Inzego z’Umutekano babyukiye mu bikorwa byo gutangiza ubukangurambaga mu isuku n’umutekano.

Nyarugenge: Umurenge wa Nyarugenge ubaye uwa mbere mu  gutangiza  Campaign y’Isuku n’umutekano

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 umurenge wa Nyarugenge ufatanije n’inama njyanama y’Umurenge wa Nyarugenge ,Inzego z’Umutekano  babyukiye mu bikorwa byo gutangiza ubukangurambaga mu isuku n’umutekano aho Komisiyo zigize Inama njyanama ,abakozi b’Umurenge n’inzego z’umutekano bigabanyije  ibyiciro bizagenzurwa muri iyi Campaign bakora ubugenzuzi  hagamijwe kureba   ishusho y’isuku n’umutekano muri ibyo byiciro ndetse bajya Inama  z’ikigiye gukorwa  muri aya mezi atandatu ubu bukangurambaga buzamara.

Komisiyo y’Ubukungu  mu nama njyanama yari iyobowe na MUNYANKINDI Monique  yakoze ubugenzuzi bw’isuku muri Bar na Restaurants zo mu kagari ka Biryogo. Komisiyo y’Imibereho myiza yakoze  ubugenzuzi bw’isuku  mu mavuriro, Centre Medico Social Biryogo na Centre de Sante  ya Rwampara. Naho Komisiyo y’Ubutabera  bagenzuye isuku yo mu ngo aho harebawaga  ko abaturage bafite ubwiherero kandi bumeze neza, ko  bafite uburyo bunoze bwo gukaraba intoki ,ko  abaturage bafitanye amasezerano na  Rwiyemezamirimo ubatwarira imyanda kandi bamwishyura neza,harebwaga kandi itara ry’umutekano  n’ibindi. Komisiyo y’Imiyoborere myiza bo bakoze ubugenzuzi  bw’isuku mu bigo by’amashuri  bajya Inama z’ibyihutirwa bigomba gukosoka mbere yuko amashuri atangira n'ibindi.

Nyuma yaho habaye umuhango wo gusinyana  imihigo  y’isuku n’umutekano aho  Umunyabanga nshingwakorwa yasinyanye n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari,Nyuma nabo basinyana n’abayobozi b’Imidugudu,club z’ubuzima n’intore ziri kurugerero.

Hanabaye kandi gusinyana imihigo n’ibyiciro bitandukanye  harimo Bar Restaurant , amagaraje,Amavuriro,ahasengerwa ndetse no mu mashuri  cyane ko isuku yahahurira abatu beshi  nayo iri mu bizitabwaho muri ubu bukangurambaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge  HAVUGUZIGA Charles yaboneyeho umwanya wo kumurikira  ku mugaragaro  ibyumba 5 by’amashuri  abanza ya BIRYOGO byubatswe  anashimira inkunga  abaturage  batanze yaba  iya amafaranga  ndetse n’inkunga y’amaboko.

Abaturage b’umurenge wa Nyarugenge bakaba bakusanyije amafaranga  asaga Miliyoni icumi (10 ,000,000 Frw).

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’AKarere ka Nyarugenge  Bwana HATEGEKIMANA Fred  na NDAYISENGA Jean Marie  Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere  ka Nyarugenge  ari nawe wari Umushyitsi mukuru   aho yasabye abatuye umurenge wa Nyarugenge ko imihigo basinyiye imbere y’ubuyobozi itaba amasigaracyicaro ahubwo ko   kwicungira umutekano no kugira isuku byaba umuco , akomeza asaba ko  bigomba gukorwa  umunsi ku munsi.

Yakomeje abagira inama , yagize ati:"Ibi dukoze sukugirango   muhore muzengurukana  igikombe gusa ahubwo bibe mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage yaba ari ukwirinda indwara zaterwa n’umwanda cyangwa ikindi cyose cyahungabanya umutekano wabo". Yashimye ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge ku mashuri meza bubatse kandi mugihe gito gishoboka ( Iminsi 60) bityo akaba abishingiraho yemeza  ko kwicungira Umutekano no kugira isuku bitabananira.

Tubibutse iyi Campaign yatangijwe kuwa  19/1/2018 ku rwego rw’Umujyi wa Kigali  Umurenge wa Nyarugenge  akaba ariwo ubaye uwa mbere mu gutangiza ubu bukangurambaga.

Ubugenzuzi bwakozwe  mu gitondo n’itsinda rya Komisiyo y’Ubukungu aho bagenzuraga isuku muri za Restora mu kagari ka Biryogo.

Abahagarariye ibigo nderabuzima  basinyanye imihigo y’isuku n’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge imbere y’abayobozi b’akarere ka Nyarugenge.

SHEMA Shop wateye inkunga y’amafranga  ifatika mu  igikorwa cyo kubaka amashuri  yashimiwe n’Umurenge  wa Nyarugenge.

Coordinator wa Rwanda Youth Volunteers in community Policing  Mu Murenge  wa Nyarugenge  yashyikirijwe Certificat na Vice mayor Social  w’Akarere ka Nyarugenge ku muganda  udasanzwe  bajyaga bakora ku mashuri yubatswe.

Ibi nibyo byumba by’ amashuri abanza ya Biryogo  yubatswe  yamurikiwe abaturage n’ubuyobozi bw’ikigo Kumugaragaro.

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

 

0