Ahabanza Soma

Abagore bakora umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda bavuga ko babangamiwe n'ihohoterwa n'ubusumbane bakorerwa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Bamwe mu bagore bakora itangazamakuru mu Rwanda , baravuga ko bahangayikishijwe nuko bahohoterwa mu kazi , ndetse ko hari n'ubusumbane bakorerwa n'abakoresha babo.

Abagore bakora umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda bavuga ko babangamiwe n'ihohoterwa n'ubusumbane bakorerwa


Ibi byavugiwe mu biganiro byahuje abagore  n'abagabo bari mu mwuga w'itangazamakuru I Kigali , n'inama yateranye  uyu wa 3/12/2021 yateguwe n'ihuriro ry'abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda ( ARFEM).


Umwe mu bagore ukora itangazamakuru yatanze igitekerezo ,yagaragaje  uburyo bahohoterwa iyo bari mu kazi, yatanze urugero rwaho azi umwe mu bakobwa wahohotewe muri news Room ( inzu itegurirwamo amakuru), yavuze ko babigaragaje ariko nta kirakorwa ngo uwo mukobwa ahabwe ubutabera.


Yakomeje avuga ko ihohoterwa bakorerwa rihishirwa kugeza ubwo hari na bamwe bashobora kuhavana ubumuga.


Bamwe mu bagabo nabo bakora itangazamakuru bitabiriye ibi biganiro , bavuze ko bidakwiye ko bashiki babo bahohoterwa bigacecekwa, ati:''Dufite itangazamakuru ricyiyubaka , biragoye ko ushinze igitangazamakuru yakubahiriza ihame ry'uburinganire kuko aba ashaka kubyaza umusaruro igitangamakuru ngo akuremo ayo yashoye''.


Hari bamwe basabye ko umwego rw'abanyamakuru bigenzura RMC rwashyiraho gahunda y'uburinganire ikaba nk'ihame ku b'itangazamakuru byose, ati:''RMC nishyireho gahunda ihamye kuburyo umunyamakuru kazi wahohotewe yabona ubutabera bwihuse''.


Oswald Mutuyeyezu umunyamakuru wa Radio TV10, we yagaragaje ko ibi biganiro biteguwe nta bayobozi b'ibitangazamuru bikomeye bahari, yatanze igitekerezo ko bajya babasanga aho bakorera.


Ati:''Dukomeje ibiganiro nk'ibi ntabwo twazabona ibisubizo , birababaje kuba nta banyamakurukazi bibikomerezwa dufite mu Rwanda, ndacyeka ko biterwa nuko nta mafaranga menshi abamo ,nuje aba ashaka gusoma amakuru kuri television gusa, ibyo nabyo mbona ari ubunebwe''.


Abanyamakurukazi bitabiriye ibiganiro bifuza ko ibi byahagarara, ati:''Turifuza ko ihohoterwa dukorerwa mu kazi n'abakoresha bacu byahagarara, kuko ibi bica intege n'abashaka kubizamo, tureke abahohotewe banabivuyemo babaye igitambo  cy'abandi''.


Kugeza ubu mu Rwanda, abagore bakora itangazamakuru biganje muri Radio na Television, haribazwa impamvu batagaragara mu bitangazamakuru byandika.

Dr Usta Kayitesi Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), Yavuze ko ibi biganiro ari byiza, yavuze ko ibyo bari kuvuga ntabwo ari amahitamo igihugu cyacu kifuza, yasabye ko hakorwa igenzura mu bitangazamakuru byose harebwa uburyo ihame ry'uburinganire ryubahirizwa. 


Jean Bosco Rushingabigwi ,ushinzwe itangazamakuru muri RGB wari n'umushyitsi mukuru yasoje ibi biganiro yibaza igikwiye gukorwa, yasabye abanyamakuru kudafata ibi bintu nk'urwenya kuko ihohoterwa rigira ingaruka ikomeye cyane mu mutwe.


Yishimiye ko ibiganiro bitangiye kurenga abagore ubwabo, kuba bigeze mu bitangazamakuru ari intambwe imaze guterwa, yasabye ko ibi biganiro byakomeza kuzageza ubwo buri wese abigize ibye.