Ahabanza Soma

Kinyinya: Nta mpamvu yo guceceka icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina - Gitifu Charles avuga ko bakeneye kubaka umuryango utekanye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Umurenge wa Kinyinya,akarere ka Gasabo, hakozwe urugendo rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Rwasojwe n'ibiganiro bitandukanye aho Gitifu Havuguziga Charle yasabye abaturage kudaceceka kucyaha kijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina kuko kigira ingaruka ikomeye ku muryango, kandi hakenewe umuryango utekanye.

Kinyinya: Nta mpamvu yo guceceka icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina - Gitifu Charles avuga ko bakeneye kubaka umuryango utekanye

Uyu wa 2/12/2021 abakozi b'umurenge wa Kinyinya, abafatanyabikorwa barimo RIB na Polisi, ishuti z'umuryango , babyukiye mu gikorwa cy'urugendo rugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

N'urugendo rwari ruragajwe imbere na Gitifu Charles, nyuma y'urugendo yasabye abaturage kwitonda bakirinda gukora ibyaha bishingiye ku gitsina kuko bigira ingaruka zikomeye ku muryango, ati:''Indi minsi mikuru muzi? Ntiharirwa umunsi umwe? None twe ubu twafashe iminsi 16 turi mu bikorwa byo kwamagana ihohotera rishingiye ku gitsina. Icyo njye mbasaba wiceceka aho ubonye ibikorwa nk'ibi bigayitse''.

Gitifu yabwiye HANGA ko iyi minsi 16 isazozwa n'umuhango ukomeye cyane yise ubukwe,ati:''Ku itari 10/12/2021 tuzasoza iyi minsi dufite abageni basaga 100, n'ukuvuga ko tuzasezeranya imiryango 100 muburyo bwemewe n'amategeko yabanaga bitemewe n'amategeko, tuzarya tunanywe....''.

Batamuriza Grace, akuriye CNF mu murenge wa Kinyinya, yabwiye HANGA ko iyi minsi 16 bari mu bikorwa byo gusura ingo bazi zifite amakimbira, kureba Abana babyaye ari bato, ati:"Gahunda nuko tuzasoza iminsi 16 tugeze kuri buri rugo tuziko rubanye mu makimbiranye, Kinyinya twifuza ko nta muturage tuzongera kumva ngo yahohotewe cyangwa umwe yishe undi , gahunda nti wiceceka egera ishuti z'umuryango n'umuryango bagufashe''.

Mukarutamu Theresa ,uhagarariye ishuti z'umuryango mu kagari ka Gacuriro, yavuze ko amakimbirane mu ngo ahari, ariko akazi bakora kagoye bisaba gutega amatwi ababagana, ati:''Biragoye kunga imiryango itumvikana, bisaba kubaha umwanya ukabumva neza icyo bapfa, mu bushishozi dufite harubwo tubunga tubereka ko inyungu ziri kubana babyaye''.

Yavuze ko amaze kunga imiryango 11 n'abana 6 yasubije mu ishuri uyu mwaka.

Kinyinya , n'umurenge ifite gahunda yo guca ibyaha bishingiye ku gitsina nkuko byasobanuwe n'umukozi wa RIB mu murenge yavuze ko naho azajya yumva hari ibyaha azajya yigirayo kuko bicecetswe byafata Indi ntera kandi byaba ariyo nta ndaro yo gusenyuka ku miryango.