Ahabanza Soma

Mu murenge wa Kigali hakozwe urugendo rugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Uyu wa 30/11/2021 mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, hakozwe inteko y'abaturage mu midugugudu yose. Ku rwego rw'umurenge inteko yakorewe kuri IDP Model village Karama ,yitabiriwe na DDEA Emmy Ngabonziza hamwe na IP Chadrack ushinzwe community policing mu karere ka nyarugenge.

Mu murenge wa Kigali hakozwe urugendo rugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Muri iyi nteko byumwihariko hakozwe urugendo hagamijwe gutanga ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'ubutumwa bwo kurwanya ruswa n'Akarengane.


Ntirushwa Christophe, yavuze ko byakozwe mu rwego rwo kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina,kurwanya ruswa n'Akarengane,Umutekano ,no Kugaruza inguzanyo za VUP, ndetse n'Irangamimerere.


Ibibazo byabajijwe bitandukanye birimo 3 by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse na 2 by'amakimbirane, byose byahawe umurongo, DEA Emmy yasize abikemuye.