Ahabanza Soma

Kurangwa n'ikinyabupfura kimwe mu byo Guverineri w'Amajyaruguru asabye ba Gitifu b'imirenge.

User Image Sam  Kabera Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille ashoje ku mugaragaro amahugurwa y'iminsi 2 yari agenewe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge igize Intara y’Amajyaruguru ku micungire y'umutungo wa Leta yateguwe na Minisiteri y'Imari n'Igemamugambi.

Kurangwa n'ikinyabupfura kimwe mu byo Guverineri w'Amajyaruguru asabye ba Gitifu b'imirenge.

Mu butumwa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yatanze yashimiye abateguye aya mahugurwa y'ingenzi, aboneraho kandi  gusaba abanyamabanga Nshingwabikorwa bayakurikiranye, kuzakoresha neza ubumenyi bayakuyemo, bityo  bakarushaho kunoza ibitari bimeze neza mu micungire y'umutungo wa Leta ari nako barushaho gutanga serivisi nziza ku babagana bose.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru ahereye kandi ku butumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagejeje ku bayobozi b'Inzego z'Ibanze ubwo yasozaga amahugurwa bari bamazemo icyumweru, yaboneyeho gusaba  abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge igize Intara y'Amajyaruguru gufatanya mu gukemura ibibazo, birimo:Ikibazo cy'igwingira ry'abana bato;Ikibazo cy'abana b'abanyeshuri bata ishuri;Ikibazo cy'abana bajya  mu muhanda biturutse ku mpamvu zitandukanye;Ikibazo cy'isuku nke igaragara hirya no hino mu mirenge;Kwita ku bibazo by'abaturage no kubikemura;Kwirinda inama zidatanga umusaruro uganisha k'ugukemura ibibazo by'abaturage no gukurikirana ibibazo bigaragara mu mashuri no mu bigo nderabizima.

Nyirarugero Dancille ,Guverineri w'Amajyaruguru akaba yashoje yibutsa aba banyamabanga Nshingwabikorwa ko bagomba kurangwa n'umurava na disipirine mu kazi kabo ka buri munsi kandi bagomba guhora bagaharanira ko abaturage barangaje imbere bagira imibereho myiza n'iterambere rirambye.