Ahabanza Soma

Rubavu: RIB yafunze Uwamungu Theophile Greffier w'urukiko rw'ibanze akurikiranyweho Ruswa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

RIB yafunze Uwamungu Theophile, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi (Greffier) akurikiranweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.

Rubavu: RIB yafunze Uwamungu Theophile Greffier w'urukiko rw'ibanze akurikiranyweho Ruswa

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi byaha yabikoze yizeza umukiliya w’igitsinagore wari watanze ikirego ko urubanza rwe azarwigiza ku matariki ya hafi kuko abifitiye ubushobozi nk’umucamanza.

Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


RIB irashimira uwatanze amakuru kugirango ukekwaho icyaha afatwe, inakangurira abaturarwanda bose gutinyuka bagatanga amakuru ku babaka ruswa iyo ariyo yose kuko aribwo buryo byo kuyirandura burundu mu gihugu cyacu.

0