Ahabanza Soma

Nyarugenge: Umuturage aratakambira Perezida Kagame asaba kurenganurwa - aravuga ko amezi 7 yihiritse BK na WASAC bamusiragiza bamuririye amafaranga ibihumbi 150 Rwf

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Uwamariya Vanessa, n'umuturage utuye mu murenge wa Nyarugenge, umujyi wa Kigali , arimo gutakambira umukuru w'igihugu Perezida Kagame ,avuga ko abayeho nabi kubera BK na Wasac bamusiragiza banga kumuha amafaranga ye ibihumbi 150 ( 150,000 Rwf) , ayo mafaranga avuga ko yayobye ubwo yishyuraga ifatabuguzi rw'amazi kuri konti ya Wasac iri muri banki ya Kigali ( BK).

Nyarugenge: Umuturage aratakambira Perezida Kagame asaba kurenganurwa - aravuga ko amezi 7 yihiritse BK na WASAC bamusiragiza bamuririye amafaranga ibihumbi 150 Rwf

Uyu muturage aherutse kwereka HANGA iki kibazo ku wa 10/11/2021 , icyo gihe yasabaga ko itangazamakuru tumukorera ubuvugizi ikibazo cye kikamenyekana, HANGA twasohoye inkuru umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge DEA Emmy Ngabonziza adusaba kumuha numero z'uyu muturage ngo amufashe, ariko byaranze n'ubu amafaranga yarabuze.


Uyu muturage ,ati:''Ndashima ubuvugizi HANGA mwankoreye ? Ikibazo cyange cyaramenyekanye ubuyobozi bwarakimenye ariko uwo DEA Emmy wavuye mu karere yampaye ngo afashe tujyana kuri Wasac bakadusuzugurana , twajya kuri BK naho nuko ,mbese twarumiwe menya amafaranga yanjye barayagabanye bombi''.


Uyu muturage arimo kuvuga ko BK na Wasac kuva mu kwezi kwa gatanu , ahora mu ngendo bamusiragiza ngo agende azaze ejo umufasha ntawuhari bimurambiye, ati:''Ikibazo cyanjye kimaze kusaza mu mutwe, ibimbi 150 byange bafite ntabwo nzayahara yari igishoro cyange none ubucuruzi nkora bwarahungabanye , ndimo gutakambira Perezida Kagame saba ubufasha ikibazo cyanjye akimenye afashe kuko ndababaye cyane amezi 7 yose basiragiza''.

Uyu muturage aherutse kubwira  HANGA ko mu kwezi kwa gatanu ,uyu mwaka wa 2021, yishyuye ifatabuguzi ry'amazi aza kwibeshya ku mubare w'amafaranga ,aho kwishyura ibihumbi cumi na bitanu (15,000 Rwf) yishyuye ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000rwf).

Avuga ko yahise yihutira kubimenyesha banki ya Kigali ( BK) ko yibeshye umubare w'amafaranga , BK yamubwiye ko ajya muri Wasac ikamubwira ibisabwa amafaranga agasubizwa.

Ati:''Wasac yasabye kwishyura Fagiture nyayo ndabikora, nyuma basabye kwandika saba gusubizwa ayo nohereje nibeshye ndabikora, ariko kuva mu kwezi kwa gatanu kugeza ubu ku wa 29/11/2021 Wasac yankujeho ntacyo bafashije''.

Uwitwa Pelagie n'umukozi wa Wasac ishami rya Nyarugenge, yabwiye uyu muturage ko ntayo azabona, ati:''Aya amafaranga ntayo uzabona kuko nta mikoranire dufitanye na BK''.


Arimo kwibaza impamvu atazabona amafaranga ye ? Ati:''Barimo kuyacuruza njyewe nicwa n'inzara? 


HANGA iki kibazo cy"uyu muturage ishuro nyinshi  tucyeretse umuyobozi mukuru  wa Wasac Umuhumuza Gisele, akatubwira ko agiye kubikoraho ariko byaranze.