Ahabanza Soma

Gasabo-Jali:Sector Commandant yahawe impano y'urwibutso igaragaza imikorere n'imikoranire myiza

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Umuyobozi w'irondo ( Sector Cammandant ) w'umurenge wa Jali,Yahawe impano y'urwibutse igaragaza imikorere n'imikoranire myiza.

Gasabo-Jali:Sector Commandant yahawe impano y'urwibutso igaragaza imikorere n'imikoranire myiza

Uyu wa 26/11/2021 mu murenge wa Jali ,mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali,abakusanya umusanzu w'umutekano,bazwi nk'abajenti bashimiye umukuru w'inkeragutabara (Sector commendat), Rtd Cpt Safari TWIRABO.

Bamushimiye ko bamaranye igihe bakorana neza inshingano z'akazi bahawe n'abaturage muri uwo murenge wa Jali.

Ibi bibaye nyuma y'uko habayeho impinduka mu guhinduranya abayobozi b'umutekano mu nkeragutabara mu Karere ka Gasabo ,ari nabwo uyu mugabo Ltd Cptn Safari Twirabo yimuriwe mu murenge wa Gatsata.n

Ishingano mu Murenge wa Jali zasigaranye Rtd Lt Jean Baptista  Gasarabwe warusanzwe amwungirije.

Safari yahawe  impano y'urwibutso igaragaza umuyobozi wayoboye neza abo yayoboye.

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye,zikorera mu Murenge wa Jali, zirangajwe imbere n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Jali bwana NIYOMUGABO Grégoire aho nawe yashiye abateguye icyo gikorwa cyiza cyo gushimira umuyobozi mwiza anavuga ko nawe yifuza kuzakorerwa ibirori nk 'ibi mugihe  byaba biringombwa.

Safari yakira iyi mpano yagaragaje amarangamutima y'ibyishimo , ashimira abamuzirikanye bakamugenera impano.