Ahabanza Soma

Umunyarwandakazi wari utuye muri Swede yishwe n'umugabo we.

User Image Kabera  Samson Shared publicly - Last 10 Day(s) ago

Iyi nkuru y'akababaro yamenyekanye kuri uyu wa 23/11/2021, ubwo abiganye na Nyakwigendera i Rusizi kuko ariyo ku ivuko n'umugabo we akaba avuka i Nyamasheke, aho ubutumwa ku mbuga batewe intimba n'agahinda n'urupfu rw'uyu Nyakwigendera.

Umunyarwandakazi wari utuye muri Swede yishwe n'umugabo we.

Mu baganiriye na HANGA bari basanzwe bazi uyu Nyakwigendera  witwa Dianne Ingabire bagiye bagaruka ku buryo bari basanzwe bamuzi, abenshi bavuzeko bigana nawe muri Kaminuza yitondaga bamuziho imico myiza.

 Ku bari bazi uyu muryango bavugako uyu Diane yabanaga mu makimbirane ya hato na hato n'umugabo we wamwishe ,aho bivugwako bigeze no gutana bamara igihe batabana,ariko nyuma imiryango yaje kubunga barasubirana aho babaga mu gihugu cya Swede. Ibibazo byaba bombi inzego zitandukanye zo muri Swede zari zibizi nka Polisi n'izindi. Abavuga iby'urupfu rwa Diane bavugako bakekako byaba byatewe n'uburangare bw'inzego ngo kuko byagaragaragako kubana aba bombi bigoranye.

 Kuri ubu amakuru agera kuri HANGA ni uko uyu mugabo witwa Uwizeye Jean Damascene ,ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umugore we yaba yamaze gutabwa muri yombi n'inzego z'umutekano zo mu gihugu cya Swede. Nyakwigendera akaba asize abana babiri.