Ahabanza Soma

Kigali:Abantu 20 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 10 Day(s) ago

Polisi y'u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo yeretse itangazamakuru abantu 20 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga. Bafatiwe mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, bafatirwa mu bikorwa bya Polisi, bafashwe kuva tariki ya 18 Ugushyingo.

Kigali:Abantu 20 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Twagirayezu Jean Baptiste yemeye ko yafashwe yanyoye inzoga.

Ati” Nari ntwaye imodoka mu muhanda Gatsata-Karuruma ahagana saa moya z’umugorora, abapolisi barampagaritse barapima basanga nanyoye  mfite  alukolo ya 2,5. Ndagira inama bagenzi banjye kwirinda gutwara imodoka banyoye ibisindisha.”

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yavuze ko bariya bafashwe bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe biba byo kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati” Bariya bantu bose uko ari 20 bafashwe mu bihe bitandukanye bafatwa banyoye ibisindisha kandi batwaye ibinyabiziga. Ni mu gihe nyamara Polisi idasiba gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha kuko biri mu biteza impanuka zo mu muhanda ndetse zigahitana ubuzima bw’abakoresha umuhanda.”

SSP Irere yongeye kumara impungenge abanga guhuha mu muheha w’akuma gapima bitwaje ko banga kwandura no gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.


Ati” Polisi y’u Rwanda ntabwo yagira uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 kandi ari rumwe mu nzego zafashe iya mbere mu kurwanya iki cyorezo. Buri muntu wese aba afite agaheha ke ahuhamo kagakoreshwa rimwe gusa nta muntu uhuha mu muheha w’undi .”


Yakomeje akangurira abantu cyane cyane abagenzi  kujya  batanga amakuru igihe hari abo babonye batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, ni mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.