Ahabanza Soma

Ikarita ya Resitora yitwa Igifu yateje impagarara muri Kaminuza y'u Rwanda ( UR-Huye)

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 11 Day(s) ago

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye ( UR-Huye) ,baravuga ko bahangayikishijwe n'igihombo bagira iyo batakaje cyangwa bataye ikarita bariraho ya Resito bita Igifu.

Ikarita ya Resitora yitwa Igifu yateje impagarara muri Kaminuza y'u Rwanda ( UR-Huye)

Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza baganiriye n'itangazamakuru bavuze ko bahangayitse cyane, barifuza ko havugurirwa imikoreshereje y'ikarita ya resitora bariraho, ati:''Iyo dutakaje cyangwa tubuze Igifu ( Ikarita ya Resitora) , badusaba kwishyura bundi bushya, kandi twe nta mafaranga tuba dufite,turifuza ko yavugururwa igakoreshwa mu buryo bw'ikoranabuhanga kuburyo uyitakaje yakomeza kuyiriraho''.


Mukamana Rossette  nyiri resitora  yitwa Happiness ikaba ari nayo Resitora imwe rukumbi iba muri iyi Kaminuza yifashishwa n'abanyeshuri, yavuze ko bitashoboka ko yishingira indangare, ati:'' Njyewe mba ndi muri business, nago nakwishingira indangare ,uwatakaje akarita agomba kuza akishyira indi, urumva abantu bose bataye ikarita bariraho bajya baza kwaka indi, ibyo bihombo nabibaza nde?''.


Nzitatira Willison ushinzwe ubutegetsi n'imari muri Kaminuza y'u Rwanda, yabwiye Radio salus ko iki kibazo atari akizi, ati:''Iki kibazo ntacyo twari tuzi ,kuba tibimenye tugiye kubyigaho tubishakire igisubizo''.


Aba banyeshuri bo bavuga ko uyi takaje iyo adafite amafaranga inzara umwica, hari bamwe bavuze ko kwiga byanga kubera inzara, barifuza ko yahindurwa ikajyana n'ikoranabuhanga kuko niyo bishyuye ava Kuri Buruse ya leta.


Ubusanzwe Resitora ziri hanze ya Kaminuza ni nyinshi, ariko iyi yo mu kigo niyo yonyine rukumbi yemera kwakira abanyeshuri bakoresha amakarita ya Buruse ya leta.

0