Ahabanza Soma

Abangavu babyaye imburagihe mu murenge wa Kigali bahawe ubufasha bw’imashini zidoda

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 11 Day(s) ago

Abakobwa 23 babyaye imburagihe bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, bahawe imashini zidoda zizabafasha mu kwiteza imbere, ubuyobozi bubibutsa ko atari igihembo bubahaye ahubwo ari igishoro mubuzima bwabo kugirango baziteze imbere. Abakobwa 23 babyaye imburagihe bo mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, bashyikirizwa imashini zidoda Aba bakobwa biganjemo ababyaye bataruzuza imyaka 18 bahawe imashini zidoda kuri buri umwe tariki ya 21 Ugushyingo 2021. Ibi byakozwe nyuma y’iminsi itatu y’ubukangurambaga bwo kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu, kurwanya ubuzererezi mu bana no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Itorero ADEPR paruwasi ya Muganza nku bufatanye n’umurenge wa Kigali bari bamazemo iminsi.

Abangavu babyaye imburagihe mu murenge wa Kigali bahawe ubufasha bw’imashini zidoda

Umushumba witorero ADEPR Paruwasi ya Muganza parish Pasteur Nshutiraguma Jean Baptiste avuga ko gutanga imashini ku bangavu babyariye iwabo ari igikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 3 itorero ADEPR kubufatanye n’umurenge wa Kigali bari bamazazemo iminsi 3. Nshutiraguma  yagize ati “Aba duhaye imashini bazahabwa ubumenyi bwo kuzikoresha, tubashyire hamwe tubashingire koperative kugirango tujye tubasha kubakurikirana bya hafi, turifuza ko izi mashini zabahindurira ubuzima, bakarushaho guhindura ubuzima”.


Umushumba witorero ADEPR  Karama Nshutiraguma yashimye ihuriro ry’urubyiruko (group)Vuga Yesu  Family rya ADEPR ryabibafashijemo rigakusanya imashini 23 zihagaze 2.400.000. izi mashini zikaba zashyikirijwe abakobwa 23 babyariye iwabo. Muri aba hakaba hari abatanzwe n’itorero rya ADEPR Karama n’abandi batanzwe n’umurenge wa Kigali mubufatanye bw’iborero n’ubuyobozi bwa Leta. Hashimzwe cyane Vuga Yesu Family yatanze iamshini 13, Beta Paint 1, Umucyo Radio 2, Famille ya Gapira dieu Dame 3, Family Damour 1, Abacunguwe 2, Eduard 1.


Kakuze Angelique afite imyaka 35 atuye mu mudugudu wa Karama, akagali ka Nyabugogo umurenge wa Kigali, yagize ati “twigishijwe imashini na Mudagire, dufite Celetificate, nsanzwe ndi umutayeri karama. Imashini nakoreshaga nayikodeshaga 4000 ku kwezi, nkakodesha naho nkoreraga harigihe nyirayo aza agahita ayikwaka. Ariko iyi mpawe urumva igiye kunkiza byinshi,kuko ubu nzajya ndwana no kwishyura aho nkorera, ayo nakodeshaga imashini nyitezemo imbere. mbashe kwiteza imbere nteze imbere n’abandi, nshobora kwigisha abandi bana nkuko nange nigishijwe”.


Mutuyimana Marie afite imyaka 34,afite abana 3 atuye mu kagari ka Nyabugogo, yigishijwe kudoda na Women, avuga ko yari asanzwe akora ibiraka byo gufurira abantu abasanze mungo zabo. Yagize ati “Nshimishijwe n’imashini mpawe kuko ibyo nize ngiye kubishyira mu bikorwa. Nange mbashe gukora ku ifaranga, niteze imbere mfashe abana bange babeho neza bitandukanye ni uko babagaho”.




Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali Ntirushwa Christophe atanga ubutumwa kubitabiriye igiterane


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali Ntirushwa Christophe, avuga ko mugihe hari ubufatanye bwa Leta namadini ntakabuza inda zitateganyijwe no kurwanya ibiyobyabwenge murubyiruko mu murenge wa Kigali bizagabanuka binacike burundu.


Yagize ati “iyo umuntu ameze neza muri we n’itorero riba rimeza neza , iyo umukirisitu atishe amategeko y’imana ntiyica naya leta,nibyo dufatanye turwanye ihohoterwa nibiyobyabwenge murubyiruko, ruho nzima mu mubiri muzima”


Gitifu wa Kigali Ntirushwa Christophe yakomeje yibutsa abakirisitu ba ADEPR Karama ko itegeko rivuga ko umwana ari utarageza imyaka 18 yubukure, abibutsa ko umwana uri hagati y’imyaka 3-6 umwana agomba kuba ari mu mashuri y’incuke, hagati 6-12 umwana agomba kuba ari mu mashuri abanza. Yagize ati “ abana nimubakangurira gukunda no kwitabira amashuri ku gihe, bizabarinda kwishora mungeso mbi. Uko mukundisha abana gusenga mubakundishe no kwiga, kuko bizadufasha guca abana bazerera , abishora mu biyobyabwende no muburaya”.


Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kwirinda gutwara inda zidateganyijwe mu rubyiruko rwabangavu no kurwanya ubuzererezi mu bana bwari bateguwe na itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muganza Karama kubufatanye n’umurenge wa Kigali, bukaba bwarasoreshejwe n’igitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abaturage batuye umurenge wa Kigali na n’amakorari ahakorera.