Ahabanza Soma

Rulindo: Ibibazo byo mu Gishanga cya Muyanza bikomeje kuba agatereranzamba,bihagurukije Intara.

User Image Kabera  Samson Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Iki gishanga kibarizwa mu Karere ka Rulindo, mu mirenge ya Burega, Buyoga,Cyinzuzi ndetse na Ntarabana,bamwe mu bakoreye umushoramari ufite Kampani yitwa Gashora Farm barabogoza nyuma yo kumara amezi 12 batazi ikiswe ifaranga.

Rulindo: Ibibazo byo mu Gishanga cya Muyanza bikomeje kuba agatereranzamba,bihagurukije Intara.

Aya makuru akaba yaramenyekanye mu mpera z’icyumweru dosoje ku wa 19/11/2021 mu masaha ya nimugoroba saa moya n’iminota 47 nibwo umunyamakuru wa HANGA yahawe ubutumwa bwa muhuruzaga ngo aze arebe uburyo bahanganye n’abantu bari baje kujyana umusaruro wanyuma w’urusenda rwahinzwe na Twahirwa Diego akaba ari nawe ufite Kampani ya Gashora Farm imwe muzihinga urusenga muri iki gishanga cya Muyanza.

Kuri ayo masaha umunyamakuru yahise agera ahitwa Gatenderi aha ni mu murenge wa Buyoga, twarahageze dusanga hari agatsiko k’abantu bageraga muri bane,bahagaze inyuma y’imodoka ndetse harimo n’umupolisi , umunyamakuru yagerageje kwiyoberanya agerageza kumva ibyo aba bantu bavugaga bimwe mu byamuguye mu matwi ni uko hari uwo babwiraga ngo niyitonde…

Nyuma umunyamakuru yaje kubaza bamwe mu baturage bari aho, babazwa niba bazi impamvu urusenda rurimo gupakirwa ijoro ryaguye, umwe yabwiye HANGA ati: “ Impamvu bapakira nijoro imodoka yaje kare, ariko ba Goronome babima urusenda, bababwirako batarutwara ko babambuye,bahise bajya kuzana abapolisi baraza barabakanga none bari kurupakira kumurya…”

Aya makuru uyu muturage ayahuza na bano bakozi ba Gashora Farm,aho umwe mubavuganye na HANGA yagize ati:” Ubu njyewe sinizeye kuzahembwa na rimwe, ubu bangezemo amezi 12 kandi ku kwezi duhembwa ibihumbi 150, turi abantu 5 murumvako  twese hamwe baturimo amafaranga anagana na Miliyoni 9.

Twahirwa Diego, nyiri Gashora Farm, umunyamakuru amubajije ku kibazo cy’aba bantu bavugako yabambuye yagize ati: “ Ibyo ntago aribyo,twakwerekana aho bahemberwa,gusa sinzi niba tutabivuganaho  ku wa mbere ngarutse kuko ntago ndi mu Rwanda”. Hakaba hari abantu benshi bavugako bambuwe n'uyu mushoramari barimo abakoreshaga amamashini ndetse n'abaturage banyakabyizi bakoreraga muri iki gishanga, bose icyo bahuriraho ni uko nta numwe ugira amasezerano y'akazi bakoreraga mu cyuka.

Bizumuremyi Ali Bashir, Gitifu w’Akarere ka Rulindo abajijwe kubibazo abaturage bafite bakoreye abashoramari muri kino Gishanga yabwiye HANGA ati:” Icyo kibazo urwego rw’Intara rwakinjiyemo tuzaza kugikurikirana ku wa 2, turebe ibibazo byose abaturage bafite tubihe umurongo n’uwo mushoramari…”

Gitifu w’Akarere abajijwe kuri barwiyemezamirimo n’abashoramari baza mu turere bakagenda bambuye abaturage yavuzeko uwo muntu atatorotse igihugu ntahantu yakwepera mu gihe cyose aba akiri mu gihugu kigendera ku mategeko Leta ntiyarebera na rimwe agomba gukurikiranwa akishyura abaturage.

Ibi ariko byagiye biba henshi hirya no hino mu gihugu aho wasangaga ba rwiyemezamirimo bikuriramo akabo karenge bikarangira abaturage bahababariye.

Inkuru yabanje bisa: Rulindo:Abakora ubuhinzi mu gishanga cya Muyanza baratakambira Minisitiri w'ubuhinzi bamusaba ko yabasura akabarenganura.

http://hanga.rw/read_article.php?article=1568&art=Rulindo:Abakora%20ubuhinzi%20mu%20gishang.html