Ahabanza Soma

Mu Rwanda havutse ikigo kigamije guhugura abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na Kariyeri

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Mu Rwanda havutse ikigo kitwa Manefield Group Ltd , n'ikigo kigamije guha ubumenyi abakora mu bucukuzi bw'amabuye na Kariyeri, kije ari igisubizo kuko benshi mu bakora muri ubu bucukuzi nta bumenyi bwimbitse bari bafite.

Mu Rwanda havutse ikigo kigamije guhugura abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na Kariyeri

Iki kigo cyamuritse ibikorwa byacyo kumugaragaro I Kigali uyu wa 18/11/2021 muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya KIST.


Ndacyayisenga Eric Watara , washinje iki kigo yabwiye HANGA ko igitekerezo cyaje hagamije guhuza abanyeshuri barangije amasomo muri kaminuza n'abasanzwe bakora mu bucukuzi.


Ati:"Twe intego yacu nuko tugomba kugira uruhare muguhuza abakora ubucukuzi bw'amabuye na Kariyeri , bugakorwa kinyamwuga, hari abarangije kwiga muri kaminuza bagamije kwimenyereza ,hari abakora ubucukuzi ariko nta bumenyi bafite aba bose Manefield tuzabafuza nk'ikigo tubongerere ubumenyi''.


Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki kigo kuba ari ubwa mbere kivutse mu Rwanda, bizagorana gushyira mu bikorwa intego zabo 100%, ati:''Ikigo cyacu gishingiye kubarangije kwiga muri Kaminuza,biragoye kuba twabona ibikoresho byose bikoreshwa mu mwuga w'ubucukuzi, ariko twizeye gufatanya na leta kuko tuje turi igisubizo kuri bamwe bacukuraga mu kajagari bangiza ibidukikije''.


Dushimimana  Narcisse , Umuyobozi wishami rishinzwe kubahiriza amategeko n'ubugenzuzi mu kigo gishinzwe Mine Peterori na Gaz mu Rwanda, yavuze ko bishimiye iki kigo cya Manefield kuko nibo bafite ahazaza mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda, ati:"Iki kigo turagishyigikiye kuko nibo bafite ahazaza mu Rwanda mu bucukuzi ,kuko baje guca akajagari muri iyu mwuga , benshi bakora nta mategeko bakurikiza ,Manefield urebye uvutse ari igisubizo kuri twe kuko twizeye ko hagiye kuboneka umurongo nta bwo tuzongera kumva hari abapfiriye mu birombe cyangwa bacukura bangiza ibidukikije".


Mutsindashyaka Andre ,umuyobozi wa Sendika y'abakozi bacukura amabuye y'agaciro na Kariyeri mu Rwanda, yavuze ko Manefield ivutse iri mucyerekezo cya leta y"u Rwanda, ati:''Manefield ije kunganira leta mukuyifasha kubyaza umusaruro amabuye y'agaciro, itegeko rerebana n'ubucukuzi bw'amabuye nuko umukozi agomba guhabwa amahugurwa, ubu rere Manefied ije kuzuza iki kinyuranyo kuko ije kongera ubumenyi ku bucukuzi bacu''.


Manefield ikorera I Remera, mu mujyi wa Kigali, iginzwe n'abanyeshuri barangije n'abakiga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na Kariyeri muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya KIST. Mission yayo ni Guha ubumenyi n'ubumenyi ngiro mukongera umusaruro uva mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na Kariyeri mu bwiza no mu bwinshi.


Serivise batanga harimo guhugura abacukuzi bakabaha n'ibyangombwa, gukora ubushakashatsi, gukora imashini no kuzitera zo mu bucukuzi, kurengera ibidukikije, n'ibindi...