Ahabanza Soma

Kicukiro: Umuturage aratabaza bamugurishirije Inzu mu cyamurana nta deni afitiye Cogebanqe - Inzu ya Miliyoni 14 yaguzwe Miliyoni 2

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Umuturage witwa Yankurije Claudine utuye mu mudugudu wa Jyambere, akagari Karambo , umurenge wa Gatenga,akarere ka Kicukiro, arimo gutabaza leta asaba kurenganurwa. Aravuga ko umuhesha w'inkiko witwa Me Munyakaragwe Aline Marie yapfobeje umutungo we anawugurisha mu cyamunara avuga ko ari ingwate yatanze muri Cogebanqe , kandi we avuga ko iyi banki atayizi nta konti agiramo.

Kicukiro: Umuturage aratabaza bamugurishirije Inzu mu cyamurana nta deni afitiye Cogebanqe - Inzu  ya Miliyoni 14 yaguzwe Miliyoni 2

HANGA yaje gusura uyu mukecuru aho atuye aganira natwe ,atwereka akarengane afite yakorewe na Me Aline, yagize ,ati:''Izi nzu zanjye nazubatse nzikuye mu gataro , nzandikaho umwana wanjye? Covid-19 yateye mfite ideni muri Banki ya Vision Fund hari hasigaye ibihumbi 800''.


Uyu mukecuru yakomeje avuga ko nyuma covid-19 igabanutse ,yabonye abantu baza kumubwira ko inzu ye igiye gutezwa cyamunara kuko yananiwe kwishyura ideni rya banki, ati:''Nabonye abantu baza mu rugo batwara kuri Polisi ya Remera ,narahagaze basinyisha ibintu nta somye  bashyizeho igitutu ngo nisinye cyangwa bafunge''.


Uyu mukeceru avuga ko yavuyeyo amaze gusinya, hashije icyumweru haza umuhesha w'inkiko amusinyisha Ku mpapuro ko inzu ye yaguzwe mu cyamunara na Uwimana  Radjabu. Ati:''Uwitwa Aline yazanye impapuro ngo sinya ko igwate natanze muri banki iguzwe , nabonye babwira ko iguzwe Miliyoni 2 n'ibihumbi 200 nanga kubisinyira ,kuko yari ifite agaciro ka Miliyoni 13 n'ihumbi 700 , byanze azana Polisi barasinyisha Ku ngufu''.


HANGA twaje kwitegereza izi mpapuro avuga ko  bamusinyishirije ku ngufu dusanga harimo amakosa akurikira.


Bateje inzu ye bavuga ko hishyurwa ideni afitiye Cogebanqe, kandi Atari byo , uyu mukecuru afite impapuro zerekana ko yatse inguzanyo muri Vision Fund, haracyekwa gukoresha impapuro mpimbano kuko nta konti agira muri Cogebanqe.


Ikindi bavuga ko umutungo ugurishirijwe mu karere ka Nyarugenge, kandi sibyo kuko umutungo we utimukanwa uri mu karere ka Kicukiro.


Ikindi inzu ye batejwe mu cyamunara ibyobejwe kuko ifite igena agaciro ka Miliyoni 14 ,ariko bayigurishije Miliyoni 2 gusa.


Ibi byose uyu mukecuru avuga ko byakozwe nta ruhare abifitemo ,arimo gutakambira leta kumufasha nta kurwe mu mutungo we kuko ibyakozwe byose birimo amanyanga. Yahawe integuza y'iminsi 15.


HANGA twabajije uyu Me Aline wayiteje mu cyamunara atubwira ko ibyo yakoze biteganwa n'amategeko, tumubaza ibyo kuvuga ko yateje hishyurwa Cogebanqe atubwira ko yibeshye ,ati:''Habayeho kwibeshya kuko mu mashini harimo impapuro zaho nagurishaga handi ubwo nizo nakoresheje naribeshye nzabikosora''.


0788938146 nizo numero z'uyu mukecuru utabaza asaba leta kumuhamagara akabereka ibyo bamukoreye birimo akarengane, avuga ko abayeho nabi ndetse n'umwana we yirukabwe mu ishuri.