Ahabanza Soma

Gasabo-Jali:Yaguwe gitumo abaga moto yibye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Mu mudugudu wa Rugarama, akagari k'Agateko, umurenge Jali, akarere ka Gasabo, inzego z'umutekano na Polisi baguye gitumo umugabo atangiye kubaga Moto yibye.

Gasabo-Jali:Yaguwe gitumo abaga moto yibye

Uyu wafashe avuga ko yayizaniwe n'umuntu witwa Eric bakunze kwita Adebayoro atuye mu murenge wa Kimisagara , yafashwe Ku gicamunsi cy'uyu wa 17/11/2020.


Uyu wafashwe yabwiye HANGA ko uyu witwa Eric yayimuzaniye saa kumi za mugitondo, yafashwe nka saa munani arimo kuyibaga mu nzu.


HANGA iganira n'uyu yavuze ko asaba imbabazi kuko we atiba Moto ,ati:''Ntabwo niba moto nari nzi ko ari iya Eric ,mvuye Nyabugogo kugura imineke iyo moto mufashe ngiye kuyikora ngirango isubire mu muhanda''.


Nubwo avuga ko atiba, iyi moto yari yibwe bishe urugo  bayikura mu nzu imbere, bayibiye  mu mudugudu wa BUGARAMA ,mu kagari k'Agateko.


Ubwo twateguraga iyi nkuru, Polisi n'izindi nzego z'umutekano zari zikiri aho zamufatiye hategerejwe imodoka z'umutekano ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha (RIB).


Mbere yuko iyi moto itangira gushakishwa , habanje gutangwa ubutumwa bugira buti:''Mwaramutse? Uwitwa Dusengimana Eric ,ufite phone number 0780131668 ,arabyutse muri icyi gitondo kuri iyi Saha,asanga abajura baraye bamennye ikirahure cy'urugyi,baca ingufuri bamwiba moto, yari yarapatanye atarayirangiza ifite plaque RF 211K ,abajije mu buyobozi bwa GPS ,ngo barebe icyirere yaba Iherereyemo basanga GPS bayikuyeho".