Ahabanza Soma

Kigali: Umuturage aratabaza BK na WASAC arabashinja kumurira amafaranga - Amezi atanu arihiritse bamusiragiza

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Uwamariya Vanessa , n'umuturage utuye mu murenge wa Nyarugenge, umujyi wa Kigali, aratabaza avuga ko Wasac na Bk bamusiragiza bagamije kumunaniza kugirango bamurire amafaranga yigeze kwishyura y'umurengera ubwo yishyuraga ifatabuguzi ry'amazi akibeshya.

Kigali: Umuturage aratabaza BK na WASAC arabashinja kumurira amafaranga - Amezi atanu arihiritse bamusiragiza

Uyu muturage yabwiye HANGA ko mu kwezi kwa gatandatu ,uyu mwaka wa 2021, yishyuye ifatabuguzi ry'amazi aza kwibeshya ku mubare w'amafaranga ,aho kwishyura ibihumbi cumi na bitanu (15,000 Rwf) yishyuye ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000rwf).


Avuga ko yahise yihutira kubimenyesha banki ya Kigali ( BK) ko yibeshye umubare w'amafaranga , BK yamubwiye ko ajya muri Wasac ikamubwira ibisabwa amafaranga agasubizwa.


Ati:''Wasac yasabye kwishyura Fagiture nyayo ndabikora, nyuma basabye kwandika saba gusubizwa ayo nohereje nibeshye ndabikora, ariko kuva mu kwezi kwa gatandatu kugeza ubu ku wa 10/11/2021 Wasac yankujeho ntacyo bafashije''.


Uwitwa Pelagie n'umukozi wa Wasac ishami rya Nyarugenge, yabwiye uyu muturage ko ntayo azabona, ati:''Aya amafaranga ntayo uzabona kuko nta mikoranire dufitanye na BK''.


Uyu muturage avuga ko amezi atanu ashize yirirwa mu nzira ajya kwishyuza , ati:"Uwitwa Palagie n'umukozi wa Wasac asuzura abakiriya cyane, ibaze ko mpora njyayo akabwira ko atanyibuka? Aho kufasha akabwira ko dosiye yahohereje muri banki, nakomeza kumubwira agahinda mfite agahita asohoka mu biro akabintamo? Harubwo mutegereza ntaheba nkasohoka ntitahira''.


HANGA twashatse kumenya iby'iki kibazo , dufata uyu muturage tumuherekeza ku biro bya Wasac ishami rya Nyarugenge, twahageze tubura utwakira , HANGA twageraheje kubaza bamwe mu bakozi ibiro by'umuyobozi batubwira ko yagiye mu karuhuko, twaje gushaka numero turamuhamagara  atubwira ko adahari.


Uwitwa Pelagie umwungirije we yahise ahagera atwakirira hanze y'ibiro, tumubwira ikitugenza tubimubwiye ahita yigendera aduta aho.


HANGA kubera iki kibazo twigeze kubyereka umuyobozi mukuru  wa Wasac Umuhumuza Gisele ntiyagira icyo agikoraho, twahise tumuhamagara tumubwira ko Wasac ishami rya Nyarugenge ,nta serivise bahaye umuturage ,tumusaba kumufasha, yatubwiye ko agiye mu nama adusaba kumuha numero za telefoni z'uyu muturage turazimuha.


Uyu muturage afite agahinda ko abayeho nabi mu gihe amafaranga yakamutunze Bk na Wasac bayafite, aracyeka ko bayariye kuko basigaye bamuca intege ko inama yateranye hagati ya BK na Wasac yarangiye nta mwanzuro ufatika uvuyemo, nkuko yabibwiye n'uwitwa Yves ukora muri ibaruramari amubwira ko ntacyo bazamumarira.


Vanessa aratabaza  leta asaba ubufasha  agasubizwa amafaranga ye 150,000 rwf akabona ibyo kurya.

Ntiyumva ukuntu BK na Wasac bamurira amafaranga ye , ati:''Bk na Wasac ndabinginze basubize amafaranga yanjye kuko niyo narimfite nkoresha mu nucuruzi none narahombye inzira igiye kunyica, amezi atanu ni menshi basiragiza bigeze aho niyambaza itangazamakuru byandetse nenda gusara''.