Ahabanza Soma

RIB yafunze abantu 6 harimo nyiri Umubavu TV

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 10 Day(s) ago

Ku bufatanye n'inzego z'umutekano, uyu munsi RIB yafashe abantu 6 barimo Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV ikorera kuri murandasi, bakurikiranweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

RIB yafunze abantu 6 harimo nyiri Umubavu TV

Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro.


Iperereza rirakomeje kugirango dosiye yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w'abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.


abenshi bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.


Uzabifatirwamo uwo ariwe wese azakurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.