Ahabanza Soma

Gasabo:Hatangijwe ukwezi kwahariwe kwita kubafite uburwayi bwo mu mutwe

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 10 Day(s) ago

Akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali hatangijwe ukwezi kwahariwe kwita kubafite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe, imihango yo gutangiza iki gikorwa yabereye mu murenge wa Nduba.

Gasabo:Hatangijwe ukwezi kwahariwe kwita kubafite uburwayi bwo mu mutwe

Uyu murenge wa Nduba hatangirijwe iki gikorwa uyu wa 12/10/2021 niwo wagaragaje kwitaba kubafite uburwayi bwo mu mutwe mu mirenge igize akarere ka Gasabo.


Gasabo niko karere kari Ku isonga mu gihugu kugira abaturage benshi bafite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe.


Iradukunda Kalisa Kelvin ,yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yatanze ubuhamya nk'umwe wagize ikibazo cyo mu mutwe, yavuze uburyo  yatwawe kwa muganga aziko ari muzima batunguwe no  gusanga arwaye, ashingiye ku mateka ya Jenoside avuga ko yarezwe n'abantu bamutoraguye ageze ku myaka 12 nibwo yamenye ko atari iwabo bamurera, ibi byamuteye atangira kwibaza bimutera kwigunga agira agahinda gakabije, ariko aza gukira agize imyaka 25 yivuje afashijwe na AVEGA na FARG.


Uyu Kalisa yavuze ko akize byamuteye gutangiza Club ihuje abantu bafite ikibazo gihuye nicyo yagize, ati:''Ndashimira AVEGA niyo mubyeyi wacu? Maze gukira nashatse uburyo nahuriza hamwe abo duhuje ibibazo ,bamwe barakize n'abandi birimo kugenda neza dufite ikizere ko inkotanyi zaturokoye zizatubona twishimye''.


Umwali Pauline , umuyobozi w'akarere ka Gasabo, atangiza iyi gahunda yavuze ko bagamije gukangurira abaturage kwegera amavuriro kugirango bisuzumije bamwe uko bahagaze.

Ati:''Uburwayi bwo mu mutwe n'indwara ivurwa igakira, niyo mpamvu twatangije ukwezi Ku bukangurambaga hano Nduba twahereye niho hari amavuriro agerageza kwita kubarwayi''.


Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Gasabo kuba ariko karere ubushakashatsi bwa RBC  bwagaragaje ko kari ku isonga kugira abarwayi benshi nta gikuba cyacitse,ati:''Gasabo niko karere mu gihugu gafite abaturage benshi ,byongeye n'akarere k'umujyi ibyatangajwe n'ukuri ,niyo mpamvu natwe twahagurutse kugirango turebe icyo twakora twite ku baturage bacu''.


Insanganyamatsiko y'ubu bukangurambaga mu karere ka Gasabo igira ,ati:''Hari icyizere nyuma yo kugira ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe, mureke twivuze''.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bugaragaza ko Abanyarwanda 20.5% bagendana n’uburwayi bwo mu mutwe, igereranya (extrapolation) rishingiye ku mubare wa miliyoni zikabakaba 13 z’Abanyarwanda rikaba rigaragaza ko abasaga miliyoni ebyiri bafite ibibazo byo mu mutwe, aho umuntu umwe kuri batanu aba afite ubwo burwayi agendana abizi cyangwa atabizi.

Indwara zo mu mutwe ni nyinshi ariko mu ziganje mu Rwanda harimo iy’agahinda gakabije yihariye 11.9%, iy’umuhangayiko yihariye 8.6%, ihungabana riterwa n’ibihe bikomeye umuntu yanyuzemo ryihariye 3.6%, indwara yo kunanirwa kwifata ku ngeso runaka yihariye 3.6% n’igicuri cyihariye 2.9%.