Ahabanza Soma

Gasabo-Jali:Abamotari babiri barwaniye mu kabari bakubita n'umunyerondo wari ubatabaye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 10 Day(s) ago

Mu mudugudu wa Bugarama,mu kagari k'Agateko, umurenge wa Jali, ku isaha ya saa tanu z'ijoro ,abamotari barwaniye mu kabari bakubita n'umunyerondo wari ubatabaye.

Gasabo-Jali:Abamotari babiri barwaniye mu kabari bakubita n'umunyerondo wari ubatabaye

Ku makuru yatanzwe n'abaturage, mu ijoro ryo kuri uyu wa 12/10/2021  ko hari abantu barimo kurwana,  Police station Jali, yatabaye basanga ku kabari k'umugabo  witwa Elias yamaze gucika harwaniye abamotari babiri.


Abamotari ,NSENGIMANA Pascal ufite imyaka  26 na DUSHIMIMANA Moise ufite imyaka  33 kubera ubusinzi basagariye umunyerondo witwa TWAGIRIMANA Francois ufite imyaka  25  waruri ku kazi unabatabaye  baramukubita  ku mutwe no mu gahanga arakomereka, akaba yagiye kwivuza kuri centre de sante ya Gihogwe.


Aba bamotari bafashwe  bajyanywe kuri  Police Station ya Gatsata kugirango  bashyikirizwe RIB.


Uyu munyerondo inzego z'ibanze zamugiriye  inama yokuza gutanga ikirego kuri RIB ya Gatsata.