Ahabanza Soma

Rwezamenyo:Hafashwe umusore afite Urumogi Boule 54 ashyikirizwa RIB

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 11 Day(s) ago

Mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, wakozwe umukwabu kuri uyu 10/20/2021wo guhiga abacuruza urumogi.

Rwezamenyo:Hafashwe umusore afite Urumogi Boule 54 ashyikirizwa RIB

Hari Kuva 10h00 kugeza 11h00 Ku bufatanye bwa Police, RIB, Irondory'umwuga ,Dasso n'inzego z'ibanze, bari mu mukwabu  wo gufata abacuruza urumogi, hafashwe Uwitwa Gasore Nahason ufite imyaka 28 afatanwa boule 54.


Ubu afungiye kuri RIB station Rwezamenyo, kugirango akorerwe dosiye ashyikirizwe ubutabera.

Polisi y'u Rwanda  yibutsa  ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku babicuruza, ababinywa ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange, bikanakurura ibindi byaha biteza umutekano muke birimo urugomo, amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi.


Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese agira uruhare mu gutanga amakuru y’ababikoresha kandi agatangirwa ku gihe.


Mu gihe uyu musore icyaha cya muhama yahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.


Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.