Ahabanza Soma

Bwa mbere mu Rwanda hasohotse urutonde rw'abahamwe n'icyaha cyo gusambanya ku gahato

User Image Tuyikuze  Hodali 2 Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Abantu basaga 300 ni bo bamaze gutangazwa ku rutonde rw'ubushinjacyaha bukuru ko bahamijwe ibyaha bishingiye ku gitsina nko gusambanya ku gahato

Bwa mbere mu Rwanda hasohotse urutonde rw'abahamwe n'icyaha cyo gusambanya ku gahato

Abasohowe ku rutonde ni abahamijwe ibyaha n'inkiko ku buryo budasubirwaho ndetse bagahabwa ibihano.

Amazina y'abantu 322 aherekejwe n'amafoto yabo ni yo yagaragajwe ku rutonde rwashyizwe hanze n'ubushinjacyaha nkuko tubikesha BBC.

Itangazo riherekeje uru rutonde rivuga ko aba ari abahamijwe icyaha cyo gusambanya ku gahato mu nzego zose z'ubutabera ku buryo urubanza rwamaze kuba itegeko.

Uru rutonde rusohotse ku nshuro ya mbere bitari bimeneyerewe rwiganjeho abakoze ibyaha bishingiye ku gitsina mu myaka 10 ishize.

Barimo ibitsina byombi. Ni ukuvuga abagabo basambanyije ku gahato abagore cyangwa abana b'abakobwa barimo n'abatarageza ku myaka 18 y'ubukure.

Hari kandi n'abagore cyangwa abakobwa bahamijwe gusambanya ku gahato abana b'abahungu, umuto mu bahohotewe akaba ari uruhinja rw'umwaka umwe.

Umukuru mu bakorewe icyaha ni umukecuru w'imyaka 73 wasambanyijwe mu mwaka wa 2016 n'umuhungu we wari wujuje imyaka 29 icyo gihe.

Abakiri bato nibo bibasirwa cyane. Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rwakiriye ibirego bishingiye ku gitsina bisaga 12.000 mu myaka 3 ishize.

Ibi byaha ngo byiganjemo ibyo gusambanya abana ku gahato, abibasiwe cyane ngo bakaba ari abari hagati y'imyaka 14 na 18.

Uru rutonde rusohowe ni urwa mbere nyuma y'aho itegeko ryemereye mu mwaka wa 2013 ko abahamijwe ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bazajya bashyirwa ku karubanda.Uru rutonde rurimo ibitsinda byombi.

Ni urutonde ruzajya ruvugururwa uko habonetse imibare mishya y'abantu bahamijwe ibyaha nk'ibi.

Kubera ihame ry'uko uregwa afatwa nk'umwere kugeza igihe byemerejwe n'urukiko ko yakoze icyaha, uru rutonde ngo rugomba kujyaho abamaze guhetura inzego zose z'ubutabera bagatsindwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko gushyira ku karubanda abahamijwe bene ibi byaha bigamije guca intege umubare ukomeje kwiyongera w'abantu baregwa ibyaha bishingiye ku gitsina