Ahabanza Soma

Gasabo-Jali:Amabandi yitwaje intwaro gakondo yabohoje mugenzi wabo irondo ryafashe bahita batoroka

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 13 Day(s) ago

Amabandi yakuye mu maboko y'irondo mugenzi wabo. Baje bitwaje intwaro gakondo bakubita abanyerondo bamufite baramubambura bahita batoroka.

Gasabo-Jali:Amabandi yitwaje intwaro gakondo yabohoje mugenzi wabo irondo ryafashe bahita batoroka

Mu Kagali k'Agateko,umurenge wa Jali, mu ijoro rya taliki ya 06/10/2021 rishyira taliki ya07/10/2021 ,irondo ryafashe umujura bivugwa ko yari yibye igare.

Hari saa tanu z'ijoro, indi kipe y'abajura igizwe n'abitwa SHUKURU MUNGUYIKO William ,Kabobo,HISHAMUNDA Eric, Aimaime, n'abandi baza bitwaje imihoro bakubita abanyerondo babohoza wa mujura mugenzi wabo bamutwarana nibyo yari yibye.

Aya mabandi ngo bahitiye kuri butike y'uwitwa Donasiyani, bahiba ibicuruzwa bitandukanye birimo inzoga zo mubwoko bwa Nguvu ,basubira inyuma bajya mu gakiriro gaherereye aho mu Kagali k'Agateko,barwana n'abazamu bakararira, bahamena imodoka ihaiparitse.

Mu gitondo cya taliki ya 07/10/2021,kubufatanye n'abaturage inzego z'umutekano zikorera mu murenge wa Jali,zataye muri yombi bamwe muri abo bajura abandi baratoroka.

HANGA twabajije Gitifu w'agateganyo w'Umurenge wa Jali ,bwana NIYOMUGABO Gregoire avuga ko atazi ayamakuru agiye gukurikirana akaduha Amakuru.

Mu gihe twakoraga inkuru nyuma y'iminsi igera kuri 3,uyu muyobozi ntacyo aratangaza.

Mu gihe haricyo ubuyobozi buzatangaza kuri iyi nkuru,tutabitangaza muyindi nkuru.

Amakuru HANGA ifite nuko inzego z'umutekano zikomeje gushakisha bamwe mubagize iri tsinda ryabohoje mu ngenzi wabo bakamukura my maboko y'abanyerondo.