Ahabanza Soma

Gasabo:Bahangayikishijwe n'abitwaza ko bakomeye bakubaka utujagari mu Gakiriro ka Gisozi bibateza n'inkongi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 13 Day(s) ago

Mu Gakiriro ka Gisozi ,mu murenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo,Umudugudu wa Kagara,Akagari Musezero, hari abaturage bavuga ko hari bamwe mu bantu bitwaza ko bakomeye bakubaka udujagari.

Gasabo:Bahangayikishijwe n'abitwaza ko bakomeye bakubaka utujagari mu Gakiriro ka Gisozi bibateza n'inkongi

Urugero batanga n'ikibanza Numero  1-02-04-01-1363, cyubatswe mu rucyerera kuri iki cyumweru ,tariki ya 10/10/2021 n'uwitwa  Kimenyi Innocent, akaba ahagarariwe n'uwitwa Mukabaranga Florence.


Uwera Jean Pierre, n'umwe mu baturage HANGA yasanze mu Gakiriro ka Gisozi , yavuze ko hari bamwe mu Bantu bitwaza ko bakomeye bagakora ibihabanye n'amategeko kandi bishyira benshi mukaga, ati:''Mukabaranga Florence niwe urimo kubaka mu kibanza cyahagaritswe n'ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali, twabyutse tuje hano mu kazi tusanga inzu barangije kuyisakara, nubwo bayisakaye ntabwo ari ahabo kubera ko biri mu nkiko nta wemerewe kugira icyo abikoraho , ariko uyu Florence azana n'umugabo we Kimenyi yambaye imyenda ya Polisi akahahagarara  twe nk'abaturage iyo tubibonye tubura icyo tubikoraho''.


Avuga ko bagerageje kubyereka ubuyobzi ariko ntacyo bubikoraho, ati:''Dufite amabaruwa twandikiye umurenge wa Gisozi, akarere ,n'umujyi wa Kigali ,tugaragaza akarengane kacu ariko byaranze? Kimenyi uza guhagarira umugore we arakomeye niyo mpamvu ntacyo badufasha''.


HANGA ubwo twageraga mu Gakiriro mu gitondo, twasanze inzu yarangije gusakarwa ,abakarani bari kunywa inzoga bavuga ko batazongera kunyagirwa.

Aha hasakawe kubera bikorwa huti huti , hageranye n'ahantu haherutse gufatwa n'inkongi y'umuriro , abahegereye bahamirije HANGA ko izi nyubako z'akajagari z'ububakwa bihisha ubuyobozi akeshi ziba zitujuje ubuziranenge bikaba ari ntabyo bibateza inkongi zituma hatikiriramo ibyabo.


Barasaba ubuyobozi kuza kugenzura izi nyubako zubakwa zitagira ibyangombwa ,dore ko bashingira kuri ruswa ihabwa bamwe mu bayobozi ngo bakabakingira ikibaba.


Pudence Ribingisa, umuyobozi w'umujyi wa Kigali, yabwiye HANGA ko iki kibazo yakimenye akigejejweho n'umuturage ,ati:''Nabimenye ,ubu tuvugana noherejeyo itsinda kubera iby'iki kibazo, turaza kumenya ibyaribyo itsinda rivuyeyo''.


Agakiriro ka Gisozi, ni kamwe mu gakunze kuragwa n'inkongi y'umuriro , igenzura rikorwa usanga byaturutse ku muriro w'amashanyarazi, abahakorera bo bavuga ko kugirango bicike hakurwaho inzu zirimo zubatswe mu kagari.