Ahabanza Soma

Bumbogo:Umukecuru ufite imyaka 71 wakubiswe n'umugore ushaka kumuriganya isambu arasaba guhabwa ubutabera

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 22 Hour(s) ago

Umukecuru witwa Mukamugema Alivera afite imyaka 71, bakubiswe n'umugore witwa Nyiransabimana Francoise, nawe uri mukigero cy'imyaka 27, yamukubise bapfa isambu ashaka kumuhuguza.

Bumbogo:Umukecuru ufite imyaka 71 wakubiswe n'umugore ushaka kumuriganya isambu arasaba guhabwa ubutabera

Uyu mukecuru avuga ko yakubiswe uyu wa 14/9/2021 ubwo yari agiye gusura isambu ye yasubijwe n'ubuyobozi nyuma ubwo yari yayihugujwe n'umugabo witwa Murisa , ati:''Murisa yaguze isambu nuwo nayigurishije kuko ntazi  gusoma no kwandika ba mudugudu basinyishije ko nyitanze yose, nyuma nibwo nahuye n'itangazamakuru munkorera ubuvugizi Gitifu araza asubiza isambu yanjye''.


Uyu mukecuru yakomeje avuga ko ejo aribwo yagiye kureba iyi sambu asanga umugore w'uyu mugabo baguze arimo kubaka ibyo gitifu yamukujeho kuko yabyutse mu isambu itari iye,ati:Narahageze nsanga umugore wa Murisa witwa Nyirasabimana ari kumwe n'abafundi bongeye kundengera  mbabaza impamvu bubaka iwanjye, aho kusubiza banteraniyeho bose barankubita amahirwe ntabwo napfuye ariko niyo gahunda bari bafite''.


Uyu mukecuru avuga ko yatwawe kwa muganga aterwa inshinge abona kuzazamuka.


Uyu Nyirasabimana Francoise HANGA yaje kumusanga iwe mu rugo imubaza impamvu yahohoteye umukecuru ntiyagira icyo atubwira, ahubwo yahise atubwira ko ari we wakubiswe.


Rugabirwa Deo ,gitifu wa Bumbogo yabwiye HANGA ko iki kibazo agiye kugikurikirana.