Ahabanza Soma

RIB yerekanye umugabo ukekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Day(s) ago

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14/9/2021 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rweretse itangazamakuru umugabo ukekwaho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwa ku bushake n' ubwambuzi bushukana.

RIB yerekanye umugabo ukekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato


Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye irimo gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

RIB ivuga ko abagore 5 ari bo bikekwa ko uyu mugabo yakoreye icyaha cyo kubasambanya ku ngufu.