Ahabanza Soma

Nyamirambo: Ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 mu isura Nshya

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Day(s) ago

Ubuyobozi bw'umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, bwatangije ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19, hashyirwaho itsinda ryihariye mu kugenzura iyubahirizwa rw'amabwiriza yo guhangana na Covid-19.

Nyamirambo: Ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 mu isura Nshya

N'umuhango watangijwe uyu wa 13/9/2021 utangirizwa mu isantere ya Rwarutabura, witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w'akarere wungirije (DDEA) Nshutiraguma Esperence,Polisi, Dasso, abakuru b'imidugudu , na ba mutwarasibo n'abandi batandukanye.


Claudine Uwera , gitifu wa Nyamirambo yavuze ko mu rwego rwo guhangana na Covid-19 hashyizweho itsinda ryihariye ( Irondo) rifite ishingano zo kugenzura no kwigisha abaturage amabwiriza ya Covid-19.


Ati:''Mu nyambaro mishya mu isura nshya ,twashyizeho itsinda ryihariye mu guhangana na Covid-19, ubu bagiye kuzenguruka hose mu murenge bakangurira abaturage kwambara neza agapfukamunwa , gukaraba intoki, n'ibindi tuzi byashyizweho na leta bigamije kirinda abaturage iki cyorezo''.


Umurenge wa Nyamirambo watangije ubu bukangurambaga ufite intego yo kwegukana ibihembo batwara imodoka nk'igihembo nyamukuru gizatangwa na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ,ifatanyije n'umujyi wa Kigali, na Polisi y"u Rwanda bashyira umukona Ku nyandiko y'imihigo kuva Ku isibo.