Ahabanza Soma

Gasabo-Rusororo: Gare ya Kabuga yashyizwemo agasanduku gashyirwamo udupfukamunwa dushaje

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Day(s) ago

Uyu wa 13 / 09/2021, umurenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo, watangijwe ku mugaragaro "Operation Covid Free" aho Ubuyobozi bw'Umurenge bwanasinyanye imihigo n'abayobozi b'ibyiciro bitandukanye mu rwego rwo guhangana na Covid-19.

Gasabo-Rusororo: Gare ya Kabuga yashyizwemo agasanduku gashyirwamo udupfukamunwa dushaje

Nsabimana Desire, uyobora umurenge wa Rusororo yabwiye HANGA ko biteguye kwesa imihigo yo kwirinda Covid-19 100%.


Ati:''Twatangije ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19, hano Rusororo tuzibanda mu guhanga udushya, twasinye imihigo n'abafatanyabikorwa bacu kandi dufatanyije turaza gutsinda aya marushanwa 100%''.


Desire yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhanga udushya bahangana na Covid-19 bashyize  agasanduku muri gare ya Kabuga mu rwego rwo kwirinda umwanda, ati:''Mu rwego rwo kwirinda Covid-19, twashyize muri gare agasanduku abagenzi bazajya bifashisha bajugunyamo udupfukamunwa dushaje, ibi ni bimwe mubyo dutangiye gukora biri mu mihigo twasinye bizadufasha guhangana n'iki cyorezo''.


Gitifu avuga ko aka gasanduku kashyizwe muri gare kubufatanye na RFTC , aho bazafatanya mukubungabunga ubuziranenge bwako cyane isuku kuko udupfukamunwa twashyizemo tuzajya dukurwamo tushyirwe ahabugenewe.