Ahabanza Soma

Imodoka n'ibikombe byose bizataha Kigarama- Gitifu Mediatrice asinya imihigo y'ubukangurambaga bwo kwirinda covid-19

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 5 Day(s) ago

Umurenge wa Kigarama, mu karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali , watangije ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19, Gitifu Umubyeyi Mediatrice yahize kwesa imihigo 100% akegukana ibihembo byose biteganyijwe muri iyi mihigo.

Imodoka n'ibikombe byose bizataha Kigarama- Gitifu Mediatrice asinya imihigo y'ubukangurambaga bwo kwirinda covid-19



N'ubukangurambaga bwo kwirinda covid-19, bwateguwe na Minisiteri y'utegetsi bw'igihugu, Polisi y'u Rwanda n'umujyi wa Kigali buzamara ukwezi.


Kigarama yatangije ku mugaragaro ubu ubukangurambaga uyu wa 11/9/2021, umuhango w'itabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo abadepite , DDEA w'akarere Adalbert, Polisi, Dasso , n'inzindi nzego z'umutekano zitandukanye.


Gitifu Mediatrice uyobora umurenge wa Kigarama ,yabwiye itangazamakuru ko imihigo yo kwirinda covid-19 ishingiye mu guhanga udushya, ati:''Kigarama muraje muyibone mu isura nshya ,ubu twarenze urwego rw'isibo turi mu ngo, buri rugo rugomba gushaka udushya kujyanye no kwirinda covid-19, nta kwirara covid-19 irahari kandi irica''.


Yakomeje avuga ko umurenge wa Kigarama ufatanyije n'abandi bafatanyabikorwa ubwawo wateguye amarushwana yihariye arimo igihembo nyamukuru cya Moto, ati:''Natwe ubwacu twahize kandi dutegura ibihembo bihambaye, ubu isibo izaba iyambere tuzayihemba Moto Nshya, naho umudugudu tuzabaha telefoni , ikindi hari mituweli z'ibihumbi 600 tuzaha abaturage bitwaye neza, twe ubwacu tuzihemba kuko tuzaba twabikoze neza ,urumva ko n'abandi bazashingira kubyo twakoze baduhundagazeho ibihembo, Kigarama turashoboye kandi turi ikipe idatsindwa''.


Bamwe muri ba mutwarasibo basinye imihigo babwiye HANGA ko bahagaze neza mu ngamba nta kujenjeka, ati:''Covid-19 turayizi kandi tuzi ko ihari nta kujenjeka kuko twiraye yagarukana ubukana tugasunira muri guma mu rugo kandi muzi uburyo iryana''.


Kigarama n'umurenge umwe mu mirenge igize akarere ka Kicukiro, uzwiho ku ba kusonga mu ibikorwa byo kugeza ku buzima bwiza abawutuye, urugero nuko ariwo wa mbere mukwishyura ubwisungane mu kwivuza Mituweli de Sante.