Ahabanza Soma

Kicukiro: Umurenge wa Gikondo watangije ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 bushingiye mu ngo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Umurenge wa Gikondo, watangije ubukangurambaga bwo kwirinda covid-19 , n'ubukangurambaga buzakorwa muburyo bwihariye kuko imbaraga zizahera mu ngo no mu isibo.

Kicukiro: Umurenge wa Gikondo watangije ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 bushingiye mu ngo

Umuyobozi w'umurenge wa Gikondo, Mukasano Suzan ,ari kumwe n'Inzego z'umutekano, Polisi, Dasso,abakuru b'umudugudu na ba mutwarasibo, bashyize umukono ku nyandiko zikubiyemo imihigo bagiye gushyira mu bikorwa.


Bamwe mu bacuruzi,abikorera, abayobozi b'amadini, Amashuri, bari mu bafatanyabikorwa basinye inyandiko zuko bagiye gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda covid-19.


Umuhango wo gusinya imihigo wakurikiwe  n'urugendo, aho gitifu Suzan  yasuye ibigo by'amashuri ashyikiriza abana bato bahiga amabaruwa bashyira ababyeyi ariho ubutumwa bwa Babyeyi, ati:''Ntawundi ninjye bireba kubahiriza ingamba zo kurwanya icyorezo cya covid-19''.


Uyu muyobozi aganira n'itangazamakuru yagize, Ati:''Aya ni amarushwana yateguwe na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ,Polisi ,n'umujyi wa Kigali, dufite igihe kingana n'ukwezi ,nta kujenjeka natwe dukeneye kuza mu bambere kandi birashoboka ntacyatunanira Gikondo turashoboye''.


Mukasano  yabwiye HANGA  ko aya marushanwa biteze kuyatsinda neza kuko hari byinshi bari gutegura birimo udushya dushingiye mu isibo, bazatera  ibyapa by'ubutunwa bwa covid-19 ahantu hose hahurira abantu benshi. Kandi bazifashisha abanotari na za Radio zizenguruka hose zibutsa abantu kwambara neza agapfukamunwa.