Ahabanza Soma

Gicumbi: Umusore yahawe intego yo kunywa amacupa y'inzoga za Nguvu 12, apfa amaze ebyiri

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 10 Day(s) ago

Umusore witwa Tuyisenge John wo mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Gicumbi, yitabye Imana nyuma yo gukora na mugenzi we intego yo kunywa amacupa 12 y’inzoga zo mu bwoko bwa Liqueur izwi nka ’Nguvu’.

Gicumbi: Umusore yahawe intego yo  kunywa amacupa y'inzoga za Nguvu 12, apfa amaze ebyiri

Byabaye ku wa Kane w’iki cyumweru, mu mudugudu wa Karambo, ho mu kagari ka Kabeza, mu  murenge wa Nyamiyaga.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Kalisa Claudien, yatangaje ko inkuru y’urupfu rwa Tuyisenge ari impamo, ndetse ko yitabye Imana nyuma yo kunywa Nguvu 12 yari yateze ko yamara na mugenzi we.


Yagize ati: "Ni umusore w’imyaka 29 wari ukiri ingaragu, yategeye kunywa nguvu 12, anyweye ebyiri arananirwa ashaka gutaha. Yageze mu nzira arananirwa bamugarura aho yari yazinywereye aryama aho bucya yapfuye, ariko amakuru akaba avuga ko yari yabanje kunywa izindi nzoga."


Gitifu wa Nyamiyaga yavuze ko mugenzi wa nyakwigendera bari bakoranye intego na nyir’akabari barimo bahise batabwa muri yombi, mbere yo gushyikirizwa inzego z’umutekano.

0