Home Read Content

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 49 yataye muri yombi bashinjwa amanyanga mu bucuruzi bw’ibirayi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Year(s) ago

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 49 bashinjwa amanyanga mu bucuruzi bw’ibirayi no kutubuhiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda akajagari kagaragara mu micururize yabyo.

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 49 yataye muri yombi  bashinjwa amanyanga mu bucuruzi bw’ibirayi

Abo bantu berekanwe kuri uyu wa Gatatu, ubwo ba Minisitiri Francis Kaboneka w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Gerardine Mukeshimana w’Ubuhinzi n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Parfait Busabizwa n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana bari ku ikusanyirizo ry’ibirayi rya Nzove.

Hari mu gikorwa cyo kuganira n’abaturage n’abacuruzi ku iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga imicururize y’ibirayi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yavuze ko abo 49 bafashwe muri iki cyumweru barimo “ 28 bafatiwe mu Ntara y’Iburengerazuba, 10 bafatiwe mu Majyaruguru na 11 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko gahunda zose ziri gushyirwaho, icyo leta y’ u Rwanda yifuriza buri Muturarwanda ni ukubaho neza, “Abacuruza bagacuruza bunguka ariko bigakorwa bikurikije amabwiriza n’amategeko aba yarashyizweho. “

Minisiteri y’Ubucuruzi iheruka gufata umwanzuro wo guca amande abacuruzi banyuranyije n’amabwiriza agenga kuranguza ibirayi i Kigali, buri wese yaciwe amafaranga ibihumbi 500.

Abo bacuruzi bafashwe baranguriza ahitwa ku “Giti cy’Inyoni” mu gihe hari hashize iminsi bahawe amabwiriza yo kujya bajya mu Nzove, haherereye mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.

Abantu bacyekwaho gucuruza ibirayi mu kajagari.

Abayobozi batandukanye bari baje gutanga ibiganiro.


Abaturage bari bitabiriye ibiganiro ku bwinshi, bahawe n'umwanya wo kubaza ibibazo.

gatetemuhamos@gmail.com

hanga.rw

sour: Rwandanziza

 

0