Ahabanza Soma

Gatsibo: Umukobwa w’umunyeshuri yateye mugenzi we icyuma bapfa umusore.

User Image Kabera  Samson Shared publicly - Last 6 Month(s) ago

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Muhura, Akagari ka Taba ku Kigo cy’amashuri cya G.S Muhura Taba umukobwa witwa Sandrine yateye icyuma mugenzi we bigana bapfa umusore.

Gatsibo: Umukobwa w’umunyeshuri yateye mugenzi we icyuma bapfa umusore.

Amakuru akaba yamenyekanye muri iki gitondo cyo ku wa 27/5/2021 ubwo byavugwagako abakobwa babiri batonganye bapfa umuhungu bikaza kurangira umwe ateye undi icyuma ku kigo cya GS Muhura Taba,aba bakobwa bose bakaba bigana mu mwaka wa Kane mu ishami ry’amateka,Ubukungu n’ubumenyi bw’isi(HEG)

Amakuru HANGA yagiye ihabwa n’abantu batandukanye bavugako bariya bakobwa bapfa umuhungu, abo bakobwa umwe akaba yitwa Sandrine undi akaba yitwa Manishimwe ari nawe watewe icyuma kuri ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Muhura.

Munyangabe Ernest, Umuyobozi wa GS Muhura Taba, akaba yemereye HANGA ko aya makuru ari impamo ati” …byabaye ejo hashize mbere ya saa sita, umukobwa twaramubajije atubwirako yagiye kuzana icyuma hanze y’ikigo akacyambariraho yagishyize imbere y’isengeri akakizana akagitera mugenzi we bafitanye ibibazo by’amakimbirane”. Yakomeje avugako hahise haza inzego z’ubuyobozi n’izumutekana za hariya i Muhura bagatwara uwateye icyuma n’aho uwagitewe akajyanwa kwa Muganga.

Ubwo twakoraga iyi nkuru uyu Sandrine akaba ari mu maboko ya RIB Muhura kugirango aryozwe ibyo yakoze. 

0