Home Read Content

Kicukiro-Kigarama: Lt.Col Theodore Gakuba yashimye uburyo irondo ry’umwuga ryagabanyije urugomo n’ubujura abaturage ubu baratekanye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Umuyobozi w'ingabo mu karere ka Kicukuro, Lt.Col Theodore Gakuba yamishiye abanyerondo b'umwuga b'umurenge wa Kigarama,akarere ka Kicukiro,umujyi wa Kigali, ko bitwaye neza mu gucunga umutekano w'abaturage, utuye Kigarama akaba atekanye.

Kicukiro-Kigarama: Lt.Col Theodore Gakuba yashimye uburyo irondo ry’umwuga ryagabanyije urugomo n’ubujura abaturage ubu baratekanye

Ibi yabigarutse ubwo yambikaga imyambaro mishya aba banyerondo bagera kuri 200 no kubagezaho ibikoresho by'akazi birimo amatoroshi kuri uyu wa 1/3/2021, yari kumwe n'umuyobozi wa Polisi muri kano karere SSP John  Niyibizi , Lt.Col Gakuba yasabye aba banyerondo gukomeza gusigasira amahoro n'umutekano birinda guhohotera abaturage ,ati:''Mugomba kugira imico myiza  kuko uwaguhaye kumurinda ntugomba kumuhohotera cyangwa ngo umuhutaze umuhozaho ikibando''.


Ikindi yasabye aba banyerondo b'umwuga gukunda akazi bakora bakanagahesha agaciro , abasaba guhora bigira kuri bakuru babo baharaniye ko igihugu kibohorwa.


Ikindi yabasabye nuko bagomba gukora kinyamwuga birinda ubugambanyi, yatanze urugero rwuko turi mu gihe cya Covid-19  nkaho bagiye gufunga akabari ugasanga umwe ahamagaye ny'iri kabari ati''turaje''. yabasabye ko ibi bagomba kubyirinda  bakumva ko ibyo bakora babikorera abanyarwanda n'igihugu cyabo.


Yasoje abashimira ko ari intangarugero mu karere,ati:''Ubu ibyaha byaragabutse ariko ntimugomba kwirara? Mukomeze murusheho kuba intangarugero n'abaturage babahaye akazi bazakomeza kubashimira''.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Kicukiro, SSP John Niyibizi  yasabye abanyerondo b'umwuga gukora kinyamwuga birinda kwitwaza inzoga  mu kazi ,ati:''Turiya tuyoga mushyira mu makoti dufata mu maguru ntabwo tubafasha gukora akazi mubyirinde, mufashe abaturage kwirinda Covid-19 ,turi mu bihe bigoye mufashe abantu kwirinda iki cyorezo''.


Niragire Samuel umuyobozi wa Dasso mu karere ka Kicukiro,wari witabiriye uyu muhango nta jambo yagejeje kuri bano banyerondo ,gusa uruhare bwabo rwashimiwe ko ari rwiza mubufatanye mu kubungabunga umutekano.


Alain Numa , uhagarariye abakuru b'imidugudu ba Kigarama, yavuze ko irondo rya Kigarama ubu rihagaze neza rishimirwa n'abaturage ko rikora neza abaturage babashimira ko bakumira ibyaha batekanye bazakomeza kubafasha barushoho gukora neza , na gahunda ya guma mu rugo aba banyerondo bashimirwa ko babyitwayemo neza.


Rukurahaga Jean Baptista umaze imyaka 11 mu irondo , yavuze ko gukora irondo abikunda kuko iyo yibutse uburyo umutekano  wabuze bikagenda nabi cyane niho ahera awuha agaciro.


Ati:''Cyane nibuka uburyo nirukaga mu mashyamba ya Congo (RDC) kubwo kubura umutekano byari ibihe bibi cyane, ndashimira abayobozi batugira inama by'umwihariko umuyobozi w'ingabo na Polisi mu karere ku nama batugira ari ingirakamaro''.


Mediatrice Umubyeyi ,uyobora Kigarama arashimira abaturage uruhare rwabo mu kububungabunga umutekano,ati:''Ndashimira abaturage ko bazi neza agaciro ko kwirindira umutekano iyi myenda n'iboresho duhaye abanyerondo bitwaye asaga miliyoni eshatu y'u Rwanda (3,000,000 Rwf), aya yase batanzwe n'abaturage mu rwego rwo gushyigikira ko Kigarama ikomeza kugira irondo ricyeye kandi rihamye rikora kinyamwuga''.


Kigarama tuzakomeza kuba ku isoko mu bikorwa by'isuku n'umutekano duharanira kwigira no kwihesha agaciro, cyane muri ibi bihe duhanganye na Covid-19 tuzakomeza kurinda abaturage bacu iki cyorezo kandi tuzagitsinda.