Home Read Content

Impamvu ituma ba Miss b'u Rwanda bavaho ntacyo bagejeje ku banyarwanda yamenyekanye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Bamwe mu bakobwa bambaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu bihe bitandukanye ,baremeza ko batageze ku ntego bihaye kubera igihe cy'umwaka bamara bambaye ikamba rya Miss Rwanda ari gito. Bavuga ko imishinga yabo baba bateguye idashobora kuramba mu gihe cy'amezi 12 bamara bambaye iri kamba kidahagije.

Impamvu ituma ba  Miss b'u  Rwanda bavaho ntacyo bagejeje ku banyarwanda yamenyekanye

Ibi babivugiye mu kiganiro batanze kuri Radio mpuzamahanga y'ijwi ry'Amerika (VOA), n'ikiganiro cyamaze isaha , uyu wa 28/2/2021 kitabiriwe na Mudakikwa Pamela umucyemurampaka , hamwe na Miss Mutesi Jolly  Nyampinga w'u Rwanda 2016.


Aba bakobwa bavuze ko igihe cy'umwaka  Miss y'u Rwanda, amara yambaye ikamba agerageza gushyira mu bikorwa imishinga yamuritse yiyerekana akeshi ntigera ku ntego yiyemeje 100% bitewe n'igihe gito.


Miss Mutesi Jolly  Ati:''Twaragerageje ibyo twakoze byose byavuye mubushake ariko ntabwo twageze ku ntego yacu 100%, impamvu nuko igihe cy'amezi 12 twamaranye ikamba kiba ari gito''.

Ikindi uyu miss avuga nuko n'abaterankunga harubwo bazana amafaranga umwaka ugezemo hagati cyangwa ugiye kurangira ntabyo bikaba intandaro yo kudindira k'umushinga wabo, kuri we yumva abanyarwanda badakwiye kwihutira kunenga Miss ucyuye igihe ko avuyeho ntacyo akoze kandi harubwo aba yarahuye n'ibibazo bikomeye byamuteye kutagera ku ntego ye 100%.

Aba banyampinga b'u Rwanda,bumvikanye bavuga ko ibyiza nuko uwatowe yahabwa andi mahirwe yokongera gusubira mu irishwana umwaka ukurikiyeho, bagize ati:''Benshi twumva banenga ko Miss w'u Rwanda avuyeho ntacyo akoze? Yego tubyemere ariko nabo bajye bashyiramo ubwenge imishinga yacu kenshi tuba twayipanze igihe igize aho ihabwa umurongo tukaba tuvuyeho? Usimbuye nawe aza afite uwe mushya bigatuma uwo twatangiye uburizwamo?''.


Izi mpinduka zahato na hato nizo zituma irushanwa ry'ubwiza mu Rwanda ,benshi bavuga ko nta musaruro ufatika Miss Rwanda avuyeho agejeje ku banyarwanda''.


Nubwo bimeze uku, aba ba Miss b'u Rwanda bavuga ko umusaruro uhari kandi ufatika kuko bituma abakobwa b'u Rwanda bitinyuka kandi bakaniyerekana ko bashoboye ,bitandukanye na cyera umukobwa yari nyamwari ahora mu rugo atajya ahagaragara ngo yerekane impano afite.


Irushwana rya Miss Rwanda uyu mwaka wa 2021 rigiye kuba mu mwihariko kuko rizaba hubahirijwe amabwiriza ya Covid-19.


Hazifashishwa cyane itangazamakuru ndetse n'imbunga nkoranyambaga (Social Media). Uyu mwaka bavuga ko uzazamo impinduka nyinshi zijyanye n'ibihe bitoreshye u Rwanda rurimo byo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.


Nubwo benshi batanze ibitekerezo babinenze bavuga ko bitari bikwiye ko iri rushanwa ry'ubwiza rikwiye kuba ,ahubwo bari bakwiye gufatanya na leta gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya Covid-19  nyuma Covid-19 igabanutse bigasubukurwa.