Home Read Content

Nyarugenge-Rwezamenyo:Umugabo yagiye kuryama mu ijoro bamusanga mu nzu mu gitondo yapfuye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Mu murenge wa Rwezamenyo, akagari ka Kabuguru I,umudugudu wa Mumararungu,akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali, uyu wa 26/02/2021,Umugabo yasanzwe mu nzu yapfuye abaturanyi be bavuga ko apfuye muburyo butunguranye.

Nyarugenge-Rwezamenyo:Umugabo yagiye kuryama mu ijoro bamusanga mu nzu mu gitondo yapfuye

Abahaturiye babwiye HANGA ko ku isaha ya Saa 06h23 za mu gitondo,nibwo bamenye amakuru yuko Uwitwa Mujejimana Geras uri mu kigero cy'imyaka 35 yapfuye aguye mu nzu.


Amakuru atangwa nabo baturanye baravuga ko ejo kuwa 25/02/21 saa mbiri z'ijoro yari muzima, amakuru HANGA  yahawe n'ushinzwe umutekano mu mudugudu witwa Niyonzima Jean Claude aba mu nzu wenyine.


Ubwo HANGA twageraga hano yaguye ,imodoka ya polisi itwara imirambo yari yahageze imutwaye ku bitaro bya Kacyiru kugirango hakorwe isuzumwa hamenyekane icyamwishe.