Home Read Content

Nyarugenge-Rwezamenyo: Kigali Pacific College mu ngamba shya z’isubukurwa ry’amashuri

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Nyuma y’imyanzuro yo guhagarika amashuri mu mujyi wa Kigali bitewe n’ubwiyongere bw’ubandu bwa Covid 19, kuri uyu wa gatatu tariki ya 24/03/2021 amashuri yongeye gukomorerwa nyuma y’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yemeje ko amashuri yo mu mujyi wa Kigali yongera gufungura.

Nyarugenge-Rwezamenyo: Kigali Pacific College mu ngamba shya z’isubukurwa ry’amashuri

Ni muri urwo rwego HANGA  yasuye ikigo cya Kigali Pacific College giherereye mu murenge wa Rwezamenyo ,akarere ka Nyarugenge,hagamijwe kureba uko biteguye  gutangira neza  amasomo yari yarasubitswe.


Mukarusine Pelagie umuyobozi w'ikigo aganira na HANGA yagize ,ati’’Ubu twafashe ingamba zifatika mu rwego rwo kugira ngo abana bazige neza. Muri kino kigo dufite ahantu heza  abana bagomba gukarabira kandi hahagije,  hanatunganyijwe mu buryo utasanga ahandi.Igishimishije ni uko  kandi abana biga hano,  bamaze kumva neza akamaro ko kwirinda covid 19''.


 Akomeza agira ati’’Ikigo cyacu cyita ku ndangagaciro , niyo mpamvu  abiga hano bagomba kuhakura ubumenyi n’uburere by’intangarugero.  Kugeza ubu rero   tukaba twimakaza ireme ry’uburezi,  twibanda ku kwigisha umwana ko agomba kwigirira ikizere mubyo akora byose''.


Ishuri ribanza rya Kigali Pacific college ubusanzwe  nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu babyeyi twahasanze baje gucyura abana babo, ni kimwe mu bigo byigenga bikunzwe cyane,  kubera ireme ry’uburezi rihatangirwa kandi abanyeshuri bahiga bakaba batsinda ibizamini bya leta hafi ya bose.

Akomeza avuga ko  nyuma y’uko amashuri yari amaze igihe afunze mu mujyi wa Kigali, kino gihe bakaba bakomorewe, ko ku giti cyabo batangiranye ingamba nshya cyane ko n’abarezi bo muri kino kigo biyemeje gukomeza gukorana umurava kugirango ibyo abana bigisha bagombaga kubona byose mu minsi bamaze mu rugo, bazabibone byose uko bikwiriye.


Ikindi ni uko muri kino kigo bafashe ingamba zifatika zo kurwanya icyorezo cya covid 19, aho bateguye neza  aho abana bakarabira hagezweho, mu kigo kandi  hashushanyije ibimenyetso bituma abana babasha guhana intera ndetse abana bakaba barashishikarijwe kwitwararika no gukurikiza amabwiriza yose yo kurwanya covid 19.

Uretse imyigishirize myiza iba muri kino kigo kandi abana bahiga bahabwa n’indagagaciro z’imico myiza cyane ko  ishuri rishingiye ku ndangagaciro za Kinyarwanda  ibyo bikaba biri mubituma  rikundwa na benshi.