Home Read Content

Kicukiro:DDEA Adalbert yahaye ibinini by'inzoka abana 120 bo mu irerero rya Nyarugunga

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 8 Day(s) ago

Rukebanuka Adalbert ,Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali, uyu wa 23/2/2021, yahaye ibinini by'inzoka abana 120 barererwa mu irerero rya Nyarugunga ,umurenge wa Nyarugunga.

Kicukiro:DDEA Adalbert yahaye ibinini by'inzoka abana 120 bo mu irerero rya Nyarugunga

N'igikorwa gikomeje mushyirwa mu bikorwa n'inzego z'ibanze aho Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima n’ibigo by’amashuri, batangiye igikorwa cyo guha ibinini birwanya inzoka ku babyeyi batwite n’abana bose bari munsi y’imyaka 15.

Ni igikorwa cyatangiye ku wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021 kikazasozwa tariki ya 7 Werurwe 2021. Kiri gukorerwa mu gihugu hose hirya no hino mu Midugudu, Amasibo ndetse no mu bigo by’amashuri, bikaba biri gukorwa hubarizwa ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ababyeyi batwite bari guhabwa ikinini cya Fer kizwiho kongerera umubyeyi amaraso n’ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya inzoka, ikinini cya Vitamine A gikingira ubuhumyi, ikinini cy’ubururu gihabwa abana bafite amezi atandatu kugeza ku mezi 11 naho ikinini cy’umutuku gihabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku bana bafite amezi 59 ni ukuvuga imyaka itanu.

Uretse ibi binini kandi hari gutangwa ibinini bya Mebendazore biri guhabwa abana bafite umwaka umwe kugeza ku myaka itanu, ikinini cy’inzoka cya Albendazore gihabwa abana bafite imyaka itanu kugeza ku myaka 15 kikaba kigamije kubafasha kurwanya inzoka zo mu nda.

Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Kicukiro, avuga ko iki cyumweru cyahariwe umwana n’umubyeyi bizeye ko kizagenda neza muri aka Karere kikanakemura ikibazo cy’indwara zo mu nda zikunda guterwa n’umwana.

Yakomeje agira ati “ Kije gukemura ikibazo cy’indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda, kizanakemura ikibazo cy’imirire mibi gituruka ku babyeyi barya nabi bikaba byanagira ingaruka ku mwana.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kireba abana hamwe n’ababyeyi batwite aho bazifashisha abayobozi b’imidugudu, ba mutwarasibo ndetse n’abajyanama b’ubuzima mu gufasha ababyeyi n’abana kubona ibinini batarindiriye kuva mu midugudu yabo.