Home Read Content

Gasabo-Jali:Ishuri rishya ryuzuye ryatangiye kwigamo abanyeshuri

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 8 Day(s) ago

Mu Murenge wa Jali ,mu Kagali k'Agateko,akarere ka Gasabo, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuli no kwegereza amashuli hafi abanyeshuri ,abanyeshuri batangiye kwigira mu ishuri rishya rya Groupe Scolaire Agateko .

Gasabo-Jali:Ishuri rishya ryuzuye  ryatangiye kwigamo abanyeshuri

Ni mu gitondo cy'uyu wa Kabiri taliki ya 23/02/2021, ubwo HANGA  yageraga mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Jali, mu Kagali k'Agateko, ho mu Mujyi wa Kigali ,dusanga mu kigo cya Groupe Scolaire Agateko, abanyeshuri baje kwiga nk'ahandi hose mu Gihugu.

Iki kigo n'igishya muri kano Kagali k'Agateko, k'uburyo wabonaga abanyeshuri n'ababyeyi bafite akanyamuneza ku maso kubona ikigo cy'ishuri kibegereye.

Umuyobozi w'agateganyo w'iki kigo HABANABAKIZE Thomas aganira na HANGA  yavuze ko nubwo iki kigo ari gishya abanyeshuri baje gutangira ari benshi kandi ko bagikomeje kwakira n'abandi baza kwiyandikisha, doreko iki kigo amashuri  y'umwaka wa mbere abanza kugeza muwa gatanu, naho abo muyisumbuye cyakira abo mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa kabiri ,abandi mu myaka ikurikira bazaboneka bimutse.

Abenshi ni abaturutse mu bigo bikikije harimo  Groupe Scolaire Gihogwe,Rubingo na Ecole primaire Cyuga, kuko n'ubundi ni ishuri ryubatswe mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuli no kwegereza abanyeshuli amashuri hafi.

Uyu muyobozi yasoje avuga ko ikibazo k'imfashanyigisho harizo bamaze kubona ndetse n'abarimu bamwe bamaze kuhagera kandi ko bateganya kwakira abanyeshiri bagera ku 1060.