Home Read Content

Nyarugenge:DDEA Esperance yatangije icyumweru cyahariwe kwita Ku buzima bw'umwana

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 9 Day(s) ago

Uyu wa 22/02/2021, mu Murenge wa Rwezamenyo, akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali, hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana.

Nyarugenge:DDEA Esperance yatangije icyumweru cyahariwe kwita Ku buzima bw'umwana

N'igikorwa cyatangiye  hatangwa ibinini by'inzoka, na vitamine A no gupima abana imikurire.

Iyi gahunda ikaba yatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge wungirije(DDEA) Madamu Nshutiraguma Esperance ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwezamenyo ,Madame Nirera Marie Rose.

Mu mudugudu w'Intwali ,Akagari Ka Rwezamenyo l ,muri uyu mudugudu abana 104 nibo harebwa n'iyi gahunda, iki gikorwa cyatangijwe none taliki ya 22/2/2021 kizarangira taliki ya 7/3/2021 .

Abana bari mu byiciro bireba n'iyi gahunda  mu Umurenge wose ni abana 3838.

Iki gikorwa kikaba kizakorwa kubufatanye n'abajyanama b'ubuzima aho abana bose uko babaruwe mu byiciro bikurikira bazabageraho.

Abana b'amezi 6 kugeza ku mezi 11 bose hamwe ni 119. Abana kuva ku mezi 12 kugera ku mezi 23 bose hamwe ni 211, abana kuva ku mezi 24 kugeza ku mezi bose hamwe ni 59.

Naho 635 n' abana kuva ku mya 5 kugeza ku mwaka 15 bangana na 2873.  Bose abajyanama b'Ubuzima bazajya babasanga mu ngo no mu bigo by'amashuri.