Home Read Content

Inshingano z’icyahoze ari Media High Council zimuriwe muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izindi zijya muri RGB

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 9 Day(s) ago

Inama Nkuru Y’Itangazamakuru yakuweho. Ku wa Gatanu tariki 19, Gashyantare, 2021 nibwo ubuyobozi bwa MHC bwahaye ubwa Rwanda Housing Authority inzu bwakoreragamo.

Inshingano z’icyahoze ari Media High Council zimuriwe muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izindi zijya muri RGB

Abakozi ba MHC bahawe amabaruwa yo kubahagarika ku mirimo tariki 16, Gashyantare, 2021.


Inama nkuru y’itangazamakuru yari yarashyizweho n’itegeko No 18/2002 ryo ku itariki 11,05, 2002.


Muri 2002 yitwaga High Council of The Press ariko muri 2009 iza guhindurirwa izina hashingiwe ku byateganywaga mu itegeko yitwa Media High Council


Media High Council yari ishinzwe kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru, ibyo bita ‘Capacity Building’.


Kuba MHC yakuweho bamwe mu banyamakuru bavuga ko nta cyo bizahungabanya abanyamakuru kuko inshingano yari isigaranye zakorwa n’undi rwego.


Uru rwego rwari rumaze igihe rushyirwa mu majwi n'abanyamakuru ko bakoresha itobesha n'ikimenyane mu guhugura abanyamakuru bahozayo bamwe kubera amafaranga babonaga, ibi ni bimwe mu bibazo bitigeze bihabwa umurongo kugeza n'ubu rukuweho ,nta gisubizo gihamye abanyamakuru bigize babona ngo banyurwe.

0