Home Read Content

Kigali:Ubwoba ni bwose mu bagana amagaraji atatu ya Kimisagara ko ashobora kwibasirwa n'inkongi y'umuriro bagahiramo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 11 Day(s) ago

Bamwe mu baturage bagana ,amagaraji atatu ashoreranye aherereye mu kagari ka Kimisagara,umurenge wa Kimisagara,akarere ka Nyarugenge,umujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe nuko hashobora kwibasirwa n'inkongi y'umuriro imodoka zabo bazanye gukoresha zigashya, ndetse nabo bashobora guhiramo.

Kigali:Ubwoba ni bwose mu bagana amagaraji atatu ya Kimisagara ko ashobora kwibasirwa n'inkongi y'umuriro bagahiramo

Uyu wa gatanu ,tariki ya 19/2/2021 HANGA yabwiwe n'abashoferi ko bafite impungenge zaho bakoreshereza imodoka zabo, bavuga ko igaraje eshatu zishoreranye hejuru ya Nyabugogo mu gice cya Kimisagara, ziri Ku gasozi kandi harimo n'insinga z'amashyanyarazi zishinyitse, ati:''Nubwo tugana izi garaje tuba dufite ubwoba ,reba nawe huzuye abasuderi,insinga z'amashanyarazi zirashinyitse mu gasozi ziranyagirwa niyo imvura iguye ziraturaguruka''.

HANGA ubwo twahageraga twaje kuvugana na bamwe mu bakanishi batubwira ko ntacyo babikoraho gusa bitwararika kuko hari umwe muri bagenzi wabo wahapfiriye yishwe n'umuriro w'amashanyarazi wamubashe.

Ba nyiri garaje HANGA yabashatse kugirango bagire icyo badutangiriza ntibyakunda kuko babonye umunyamakuru ufotora barihisha turababura nkuko twabibwiye na bamwe mu kanisha bari mu kazi.

Pudence Rubingisa ,Meya w'umujyi wa Kigali, HANGA yamweretse iby'iki kibazo cy'abaturage batabaza ko bashobora kwibasirwa n'inkongi y'umuriro ntuyadusubiza. Twari tugamije kumenya icyo bagiye gukora kugirango kariya gace karimo amagaraje gatunganwe N'insinga zibagamiye abantu kandi zirimo umuriro zikurweho.

Nagira icyo adutangiriza tuzabishyira mu nkuru itaha.