Home Read Content

Rayon Sports yasabwe kugaragaza umutungo wayo wose kugirango hishyurwe Ivan Jacky Minnaert mu gihe cy’amasaha 24

User Image Kabera  Samson Shared publicly - Last 12 Day(s) ago

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiwe ibaruwa n’Umuhesha w’Inkiko abusaba kugaragaza umutungo uzavamo amafaranga yo kwishyura Ivan Jacky Minnaert bitaba ibyo nyuma y’amasaha 24 hagafatirwa umwe mu mitungo yayo izavamo uzatezwa cyamunara.

Rayon Sports yasabwe kugaragaza umutungo wayo wose kugirango hishyurwe  Ivan Jacky Minnaert mu gihe cy’amasaha 24

Iyi baruwa y’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, yashyizweho umukono na Me Ange Ntirushwa Diogene, igaragaza ko hari amasezerano yo ku wa 15 Nzeri 2020 hagati ya Rayon Sports na Ivan Jacky Minnaert atarubahirijwe.


Uyu muhesha w’inkiko avuga ko muri ariya masezerano harimo amafaranga ari mu byiciro binyuranye arimo 3184 USD n’ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyurwa tariki 31 Mutarama 2021 ndetse n’andi 3000 USD hiyongereyeho ibihumbi 250 Frw yagombaga kwishyura tariki 31 Werurwe 2021.Uyu munyamategeko, avuga ko ariya masezerano atubahirijwe bityo ko hagomba kwitabazwa ibiteganywa n’amategeko.

Yashingiye ku ngingo ya 218 y’itegeko ryerekeye imiburanishize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, umurimo n’ubutegetsi maze ategeka ubuyobozi bwa Rayon Sports “Kungaragariza mu nyandiko umutungo wa Rayon Sports aho uri hose umutungo uzavanwamo ubwishyu buzahabwa Ivan Jacky Minnaert .

Iyo baruwa isozwa igaragaza ko ubuyobozi bwa Rayon Sports busabwe gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo mu gihe kitarenze amasaha 24 “ bita ibyo njyewe nkazishakira yaba umutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa,nkawufatira,kandi muri uwo utimukanwa ukazatezwa cyamunara nk’uko biteganywa n’amategeko”